Kigali:Hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati ya Kigali Leather Cluster na Ndaru Farm Abattoir Ltd

Ihuriro ry’abakora ibikomoka kumpu mu Rwanda Kigali leather cluster (KLC) na Kampani ya Ndaru Farm Abattoir Ltd ifite ibagiro mu karere ka Bugesera,umurenge wa Nyamata bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere mu ruhererekane rw’Ibikomoka ku mpu Rwanda.

Aya masezerano yashyizemo umukono ku mpande zombi uyu wa 20/11/2024, I Kigali ,aho KLC yari ihagarariwe n’umuyobozi wayo bwana Kamayirese Jean D’amour naho Ndaru Farm Abattoir Ltd yari ihagarariwe na C.E.O Ndarubogoye Abdulman.

Aba masezerano y’ibanze mu bikorwa byo kuzamura agaciro k’impu, kuzamura inganda ntoya ndetse n’iziciriritse ziri mu ruhererekane rw’impu n’ibizikomokaho,no gutanga amahugurwa  ku rubyiruko.

Kamayirese Jean D’amour, umuyobozi wa Kigali Leather Cluster, yabwiye HANGA NEWS ko , Aya masezerano bamaze gushyiraho umukono ari imbaraga ziyongereye mu bufatanye bwo kuzamura agaciro ku impu katakaye mu Rwanda. Ati:”Turashimira Ndaru Farm Abattoir Ltd, Aya n’andi maboko twungutse mubufatanye bwacu ,aho twiyemeje guteza imbere Impu z’u Rwanda nyuma yaho zitaye agaciro ,tukaba dukomeje gushakira hamwe Ibisubizo Kandi ntabwo twabigeraho buri wese ari nyamwigendaho akora wenyine, twishyize hamwe nyuma yaho umukuru w’igicu nyakubahwa Perezida Kagame agaragaje ko Impu z’iwacu zikunzwe ariko byaba bibaje kuba zidafite agaciro kuruhando mpuzamahanga”.

Ndarubogoye Abdulman, ku ruhande rwa Ndaru Farm Abattoir Ltd yavuze ko, ashimira umuyobozi bwa KLC na leta y’u Rwanda,mu gutangiza urugamba rwo kugarura agaciro ku impu mu Rwanda , Ati:” Ubu tumaze gushyiraho umukono y’ubufatanye na KLC, hakubiyemo ubucuruzi bw’impu, amahugurwa ku rubyiruko rwigishwa gukora ibikomoka ku mpu n’ibindi birimo ubufatanye mu kwagura no guteza imbere agaciro k’impu”.

Yakomeje avuga ko, guhuza imbaraga ari byiza kuko bizatuma bigira hamwe uko bateza imbere Ibikomoka ku mpu , Ati:”Turifuza ko ,u Rwanda natwe twaba intangarugero mu bacuruzi b’Impu aho kuzigemura ahandi tukajya tuzitunganyiriza twongera agaciro kazo twamara kwihaza mu gihugu tukambuka n’imipaka, ibi Kandi birashoboka dushyize hamwe ku bufatanye na Leta mu gihe kiri imbere twaba dutangiye guhaza isoko ry’iwacu n’akarere muri rusange”.

Kigali Leather Cluster,n’ihuriro ry’abakora ibikomoka ku mpu, riyobowe na Kamayirese Jean D’amour, aho bakomeje kwigira hamwe uko bagarura agaciro k’impu mu Rwanda , uyu muyobozi avuga ko yahurije hamwe abantu bafite amabagiro ,Abacuruzi b’Impu, n’abafite ibikorwa bituganya ibikomoka ku mpu z’inyamaswa , aho bakomeje ibikorwa byo kwigira hamwe uko bakongera ubuziranenge bw’impu kuko zataye agaciro gakomeye cyane mu Rwanda.

Aya masezerano yashyizweho umukono hagati y’umuyobozi wa KLC Kamayirese Jean D’amour na Ndarubogoye Abdulman ahagarariye Ndaru Farm Abattoir Ltd.

Aya masezerano yakorewe imbere ya Noteri.

Noteri. Ubwo yakiraga amasezerano yabo.

Biyemeje guteza imbere ibikomoka ku mpu mu Rwanda.

Biyemeje guhuza imbaraga mu guteza imbere ibikomoka ku mpu mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *