Dr Frank yijeje ab’Intara y’Amajyepfo ko bamutoye azakuraho burundu umusoro w’Ubutaka
Kandida Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Dr Frank Habineza yakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo.
Ubwo yari mu karere ka Nyaruguru kuri iki cyumweru Tariki ya 7/7/2024 , yavuze ko , yahirimbanye mu nteko asaba ko hagabanwa umusore w’ubutaka uremereye abaturage akomeza gutitiriza kugeze bikunze, ariko intumbero ye hamwe n’ishyaka abereye ku Isonga Green party nuko wavaho burundu.
Ati:”Leta yaje isanga dufite ubutaka twahawe n’Imana ,nta mpamvu yo gukodesha na leta gakondo yacu, icyo mbijeje nuko mushyigikiye nkatsinda amatora nubwo wagabanutse nzawuvanaho burundu”.
Yakomeje avuga ko, ibyo yakoze ukagabanuka byarangiranye n’ubushobozi yari afite, Ati:”Nagerageje gukora ibishoboka byose , umusore w’ubutaka wari kuri metro kare isora 300 nsaba ko byibura wagera ku 100, ngirango byarakunze kuko muri gusora 80 kuri metro kare imwe, rero ibyo mbasaba nuko Tariki ya 15/7/2024 muzazinduka mujya gukora mushishoza neza ahari ikirango cy’ishyaka ryacu kirangwa n’inyoni nziza ya Kagoma, muzaba muduhaye imyanya mu nteko aho kuzabashyiriraho amategeko ababereye, ni uguhita dushyira mu bikorwa ibyo twabijeje birimo guhita dukuraho umusoro twese tuzi uturemereye w’ubutaka”.
Bamwe mu baturage b’i Nyaruguru babwiye HANGA NEWS ko, bishimiye ijambo Dr Frank Habineza yabagejejeho bamwizeza ko bazamutora.
Twababwira ko, dore Dr Frank Habineza ageze muri Kano karere , yari kumwe na Madamu we babanje kujya mu Missa gusenga, bavuyeyo nibwo bahise bakomeza ibikorwa byo kwiyamama.

Dr Frank Habineza, ahageze yakiriwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Ubwo yarahagaze yasuzuje abaturage.

Yakiranwe umugwiro n’abana baza kumusuhuza.

Byari ibyishimo mu barwanashyaka.

Abaturage bashimangiye ko bazamutora.

Abaturage b’i Nyaruguru bagaragaje ko bishimiye kwakira Kandida Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda .

