Dr Frank yijeje ab’Intara y’Amajyepfo ko bamutoye azakora ibishoboka byose umupaka ubahuza n’Uburundi ufungurwe
Umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) yabajijwe kukibazo cyo gufunga imipaka asubiza ko, Atari u Rwanda rwafunze umupaka uruhuza n’Uburundi, abizeza ko bamutoye akaba Perezida ko bitazabaho.
Yabivugiye mu murenge wa Busoro, mu karere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo,uyu wa 27/6/2024 mu bikorwa byo kwiyamamaza , aho yari kumwe na bamwe mu bakandida Depite bahatanira kuzajya mu nteko ishingamatego y’u Rwanda.
Yahageze mu masaha y’igicamunsi , ahageze yakiriwe n’imbaga y’abaturage ubona ko banyotewe no kumva ibyiza azabakorera mu gihe bamutoye akabayobora nk’umukuru w’igihugu.
Mu ijambo yavuze, Yagarutse ku kibazo cy’umupaka w’uburundi ufunze, yagize ati:”Ntabwo u Rwanda arirwo rwafunze imipaka, n’abaturanyi bacu, Ndabizi niho benshi hano mu majyepfo mwakundaga gutembera cyangwa guhahirana, politike ya Green party n’ukuzuzanya mu mibanire n’abaturanyi bacu, tubijeje ko mudutoye bitazabaho”.
Yakomeje avuga ko, kumutora cyangwa guhitamo ishyaka rya Green party rifite ikirango cya Kagoma , ari amahitamo meza, Ati:”Gutora Green party hamwe nanjye nta kwicuza kuko ntitubeshya ibyo twemeye tubishyira mu bikorwa ngirango murabizi, mudutore tuzakora ibishoboka byose nta mipaka uduhuza n’ibihugu by’abaturage izongera fungwa”.
Bamwe mu baturage bavuganye na HANGA NEWS, hariya Busoro batifuje ko dushyira imyirondoro yabo mu nkuru batubwiye ko Dr Frank Habineza bazamutora , Ati:'”Niba ibyo atubwiye azabikora tuzamutora kuko ifungwa ry’umupaka w’uburundi ryaratubangamiye cyane, twabuze nuko dusura imiryango yacu na bimwe mu bicuruzwa twakundaga bivayo byarabuze ,niyo bitugezeho biba bihenze kuburyo byigondera umugabo bigasiba undi”.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burundi,Albert SHINGIRO,aherutse gutangaza ko u Burundi bwigenga ndetse ko ntawe bureberaho mu gufata ibyemezo ariyo mpamvu bwahisemo gufunga imipaka n’u Rwanda nyamara RDC imaze igihe ishinja u Rwanda gukorana na M23 yo yaritonze.
Icyo gihe , Minisitiri Shingiro yari yasuye inteko ishinga amategeko hari ku wa 12/01/2024,Umudepite witwa Gikeke Pascal yamubajije impamvu leta y’u Burundi yihutiye gufunga imipaka iyihuza n’u Rwanda nyamara igihugu cya RDC kimaze igihe mu matati n’u Rwanda cyaritonze kubikora na nubu.
Minisitiri Shingiroyagize yagize ati “Igihugu cyose gifite ubwigenge n’uburyo gikoramo,gishyiraho gahunda.Ntawe uzi impamvu RDC itarafunga imipaka kuko ntitubabaza impamvu batarayifunga”.
Tariki ya 11 Mutarama 2024 ni bwo u Burundi bwafashe icyemezo cyo gufunga imipaka yose ibuhuza n’u Rwanda.
Intandaro y’iki cyemezo kuri iyi nshuro yegetswe ku Mutwe wa RED Tabara urwanya Ubutegetsi bwa Gen Ndayishimiye uherutse kugaba igitero ku gihugu cye unyuze ku Mupaka wa Gatumba, “ukica abasivili 22”, u Burundi bwavuze ko cyatijwe umurindi n’u Rwanda, icyakora rwo rukabyamaganira kure, rugaragaza ko nta shingiro bifite, cyane ko n’ibice wanyuzemo ntaho bihuriye narwo.

Ahageze yakiriwe n’umuyobozi w’umurenge wa wa Busoro, wari uhagarariye Meya w’akarere.

Abaturage bari benshi baje kumva ibyo azabagezaho.

Yagendaga abasuhuza.

Aha yarimo abagezaho imigabo n’imigambi ye, hamwe n’ishyaka rye.

Yari kumwe na Madamu we.

Byari ibyishimo I Busoro muri Nyanza.

