Gasabo-Jali:Umugore aratabaza nyuma yo gukubitirwa ku biro by’umudugudu aje kurega umugabo w’umuherwe (Twagiramungu) babyaranye abana 4
Umugore witwa Nyirabahire Nadia, arimo gutabaza, aravuga ko yakubitiwe ku biro by’umudugudu wa Byimana, akagari ka Agateko , umurenge wa Jali, akarere ka Gasabo, yakubiswe aje gutanga ikirego, ngo yari aje kurega umugabo witwa Twagiramungu Marakiya w’umucuruzi babyaranye abana 4, uyu mugabo ngo yamubeshye ko nta rugo rundi afite bituma amwizera kuko yamwizezaga ko ari umutasi wa leta ukomeye mu gisikare, bituma amurya amafaranga asaga Miliyoni 9 Rwf ari nayo yaje gushingamo uruganda rukora imyeyo na Rakereti mu isantere yaho atuye mu Gashyushya.
Uyu mubyeyi aganira na HANGA News uyu wa 28/11/2022 yavuze ko amaze iminsi aza mu buyobozi kurega uyu mugabo babyaranye ntiyakirwe, ati:”Maze ígihe nza kurega mu mudugudu wa Byimana ,umugabo twabanye tubyarana n’abana 4 sinakirwe, ahubwo bakankubita kuko yabaga yabahaye amafaranga , uyu munsi we n’Umugore we basanze imbere y’ibiro by’umudugudu barankubita baciraho imyenda sigarana ikariso gusa, barafotora babwira ko ntaho narega kubera bakomeye”.
Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko , kuva mu gitondo kugeza n’ubu saa tatu z’ijoro dutegura Iyi nkuru , yari akiri imbere y’ibiro by’umudugudu biri hafi y’urugo batuyemo, ati:”Bumvise mpamagaye umunyamakuru , none batwaye mu biro by’akagari bari kumbwira ko bafunze, bari kuvuga ko nateye urugo rw’abandi Kandi sibyo ,uyu mugabo twabyaranye yambeshye ko ari kwa mushiki we , ariko naje kumenya ko ari Umugore we wisezerano ”.
Yakomeje avuga ko Umugabo babyaranye ,yakoresheje amayeri menshi , yabanje kumubwira ko ari Umusirikare ukomeye akora ubutasi , akajya aza rimwe yambaye imyenda ya Girikare , amubwi ko avuye gutata muri Congo, rimwe akaza ntayo yambaye, kugeza ubwo yaje no kumushuka ngo agurishe ibyo afite bajye kuba muri Congo, yarabyanze, ahindura umuvuno amusaba ko bakora uruganda, NGO byo yarabyemera agurisha Inka 4 yari afite mu cyaro, n’amasambu havamo Miliyoni 9 , arazimuha ashinga uruganda , ubu ngo yamenye ko amubeshya afite undi mu gore , ati:”Ibyo yampaga n’ishingano z’urugo zose arazikupa amaze kubona ko namutahuye , ubu banyirukanye mu nzu n’abana, ishuri babuze amafaranga ntibari kwiga ”.
Akomeza agira ati:”Arimo kunyihakana,,, ”Ndasaba ubutabera bapime ADN z”abana barasanga arabe, niba mbeshya mbihanirwe”.
Twagiramungu Marakiya ,ku murongo wa telefoni HANGA News yamubajije iby’iki kibazo atubwira ko ntacyo yabivugaho, ati:”Ntacyo mbatangariza , gusa ibyo yavuze byose sibyo ndabihakanye mu njye mu mategeko”.
Ibyo kuba yaravuze ko ari intasi , no kuza mu rugo yambaye imyenda ya Gisirikare yabihakanye, nubwo yabihakanye uyu mu gore avuga ko afite amajwi ye muri telefoni ya cyera avuga uburyo ari mu kazi hanze ka Gisirikare.
HANGA News yabajije bamwe mu baturanyi bamuzi neza bavuga ko uyu mu Gabo bamuzi akora muri KIAC, uruganda rukora Rakereti I Rubavu, haribazwa aho yaba yarakuye imyenda ya Gisirikare yazaga yambaye niba atariwe , n’ikibazo gisaba ko inzego bireba kubikurikirana.
Ndagijimana Ephrem, Gitifu w’akagari ka Agateko , HANGA News yamubajije iby’iki kibazo avuga ko yabimenye ariko ntawaje kumuregera, ati:”Nta kirego nakiriye , uriya mu Gore numvise ko yateye urugo rw’abandi ahubwo ngiye kumufunga , reka mufunge abana yazanye n’icyo kibazo ”.
Haribazwa impamvu Gitifu atajya gukemura amakimbirane yamenye kugeza ubwo bamwe bashobora kuza kwicana.
Birasaba inzego zindi nkuru gutabara biracyekwa ko uyu mu Gabo ashobora kuba aziranye n’aba bayobozi ukurikije uburyo bari guhanahana uyu mu Gore aho kumwumva no kumucyemurira ibabazo., Ahubwo akaba afungiwe ahatemewe mu kagari .

