Zimwe muri gereza zo mu Rwanda zifite ubucucike bwa 215%.
Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yatangaje ko mu masuzuma yakoreye muri gereza 14 ziri hirya no hino mu gihugu, yasanze ubucucike bwariyongereye ugereranyije n’umwaka ushize kuko bwavuye kuri 129% bugera kuri 140,7%.
Byagarutsweho kuri uyu wa 16 Ugishyingo 2023, ubwo Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yagezaga raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2022/2023 ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, n’ibikorwa byayo by’umwaka wa 2023/2024.
Igenzura Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yakoze mu mwaka wa 2022/2023 yasanze gereza zitandukanye zicumbikiye abantu barenze ubushobozi bwazo ku kigero cyo hejuru ku buryo hari n’izirengeje ubucucike bwa 215%.
Komisiyo yagaragaje ko muri Gereza ya Musanze ari na ho hari ubucucike bukabije hafungiye abagera kuri 4964, mu gihe ubushobozi bwayo buteganya kwakira abantu 2300, bivuze ko ubucucike bugeze kuri 215%.
Indi gereza igaragaza ubucucike bwinshi ni iya Gicumbi irimo abantu 3978, mu gihe yakabaye irimo abantu 2000, bivuze ko ifite ubucucike bungana na 198,9%.
Hari kandi gereza ya Muhanga ifungiyemo abantu 7228, mu gihe ifite ubushobozi bwo kwakira imfungwa n’abagororwa 4200, bivuze ko harimo ubucucike ku ijanisha rya 172%.
Gereza ya Rusizi yo irimo imfungwa n’abagororwa 3820, mu gihe ubushobozi bw’inyubako zayo bugenewe kwakira abantu 2500, bivuze ko ubucucike bugera kuri 152,8%.
Gereza ya Rwamagana yo igaragaramo ubucucike bungana na 151,3%. Imibare igaragaza ko hafungiye abantu 18472, mu gihe ubushobozi bw’inyubako zayo bugaragaza ko idakwiye kurenza abantu 12.204.
Gereza ya Nyarugenge yo ubu ririmo ubucucike bwa 147,6%, Huye hari 146%, Rubavu hari ubucucike bwa 130% mu gihe ahari ubucucike buke ari mu ya Nyamagabe ifite ubucucike bwa 56%.
Muri rusange ubucucike muri gereza zo mu Rwanda uko ari 14 bugeze kuri 140,7% mu 2022/2023 buvuye kuri 129% mu mwaka wa 2021/2022.
Imibare igaragaza ko ubwo raporo yakorwaga hari hafunzwe abantu 86.274, mu gihe inyubako zigomba kubakira zifite ubushobozi bwo kwakira abantu 61300.
Muri aba bantu bafunzwe harimo abantu 10.994 bari bafunzwe ku cyemezo cy’iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe abantu 156 bari bafungiye ku byemezo byarengeje igihe bigomba kumara.
Depite Nyirahirwa Veneranda yavuze ko kugeza ubu ibibazo by’ubucucike bigaruka muri raporo z’imyaka yose, ndetse bikavugwa ko hafashwe ibyemezo byo kubugabanya nyamara ntibitange umusaruro.
Ati “Nubwo batugaragarije ko hari impinduka cyangwa intambwe igenda iterwa mu gukemura ibibazo by’ubucucike, ariko umwaka ku wundi biriyongera. Umwaka ushize ubwo baduhaga raporo byari kuri 124% mu mwaka wa 2021/2022, ubu byabaye hejuru ya 140%. Nubwo twaganiraga n’inzego mu gihe cyo gusesengura iyi raporo batubwiraga ko hari ingamba zikomatanyije zigiye gutuma iki kibazo ariko mu byukuri ntabwo bigaragara nubwo twemera ko hari ibyakozwe.”
Yanagarutse ku bucucike bugaragara muri za kasho zegereye inkiko, aho usanga hari iminsi amafunguro yabaye make bitewe n’abagororwa baba bavuye mu zindi kasho baje kuburana.
Muri kasho 100 zagenzuwe mu gihugu hose, byagaragaye ko hafungiwe abantu 5543. Barimo abagabo 4875, mu gihe abagore ari 506.
Nko muri kasho ya Rusororo basanze harimo abantu 360, iya Nyagatare yari irimo 296, mu gihe iyari irimo bake ari iya Nzige muri Rwamagana irimo abantu 153, kandi zose bikagaragara ko zirimo ubucucike.
Imibare ya RCS igaragaza ko kuva muri Gicurasi 2023 kugera tariki ya 31 Ukwakira 2023 muri gereza zose u Rwanda rufite uko ari 13 hoherejwe abafungwa bashya barenga ibihumbi 13.
Ni imibare iteye inkeke kuko nibura ushyize ku mpuzandengo usanga buri kwezi muri Gereza zo mu Rwanda harinjiyemo abantu barenga 2000.
Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence yagaragaje ko ibiganiro bagiranye n’inzego zitandukanye bigaragaza ko ingamba na politiki zashyizweho ziramutse zishyizwe mu bikorwa byagabanya ubucucike ku rugero rwo hejuru.
Ati “Ku byerekeye izindi ngamba zo kugabanya ubucucike, mu biganiro twagiranye n’izindi nzego, hari uburyo bwashyizweho bwatangiye gukoreshwa uyu mwaka bwo kwemera icyaha [plea bargaining] na bwo imibare irerekana bishobora kuzagira icyo bitanga, ku buryo twizera ko abantu nibamara kumva ubu buryo n’iri tegeko ryari rigitegerejwe cyane cyane ryo kwemera ko imirimo y’inyungu rusange isimbura igifungo, ubwo amategeko yasohotse igisigaye ni ugushyirwa mu bikorwa ku buryo komisiyo yizera ko mu myaka iri imbere iki kibazo kizabonerwa umuti.”
Mu bindi byagaragajwe nk’impamvu z’ubucucike harimo kuba imanza ziri mu nkiko zariyongereye cyane ugereranyije n’abacamanza bahari.
Imibare igaragaza ko igihe hakorwaga igenzura hari imanza 2438 zari zimaze amezi arenga atandatu zararegewe inkiko ariko zitaratangira kuburanishwa.
Muri izi manza 1081 zari zimaze igihe kiri hagati y’amezi atandatu n’umwaka zitaraburanishwa, mu gihe izigera kuri 1255 zari zimaze igihe kibarirwa hagati y’umwaka n’umwaka n’amezi 11 zitaraburanishwa, na ho imanza 85 zari zimaze igihe kiri hagati y’imyaka ibiri n’imyaka ibiri n’amezi 11 zitaraburanishwa, mu gihe imanza 15 zari zimaze imyaka iri hagati y’itatu n’itatu n’amezi icyenda zitaraburanishwa.
Umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, SP Daniel Rafiki, aherutse kubwira IGIHE ko nubwo imibare y’abantu bakora ibyaha ikomeje kwiyongera ariko urebye n’iy’abataha igenda izamuka.
Yagaragaje mu gihe cy’amezi atandatu hatashye abantu 12891 barimo abari basoje ibihano n’abasohotse kubera ingamba zashyizweho zigamije kugabanya ubucucike mu magereza zirimo ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha.
Imibare ya RCS igaragaza ko abafunguwe muri Gicurasi bari 2270, Kamena baba 2068, Nyakanga ni 2195, Kanama baba 1982, Nzeri bagera kuri 2051 mu gihe mu Ukwakira ari bwo imibare y’iyongereye bagera kuri 2325.
Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda ruherutse gutangaza ko mu Ukwakira uyu mwaka inkiko z’u Rwanda zarangije dosiye 923 ku bwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha n’imanza 204 zaciwe hifashishijwe ubuza.
source : igihe.com

