Jali:Barasaba guhagurukira abateza urugomo-Umusore yasunitswe mu mukingo apfira mu nzira atwawe kwa muganga
Mu murenge wa Jali, mu kagali ka Buhiza, umudugudu w’Akabande, akarere ka Gasabo, mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira uyu wa mbere Tariki ya 02/06/2024 ku isaha za saa yine (10h30) nibwo hasakaye inkuru y’urugomo aho Motari yahohoteye umusore apfira mu nzira atwawe kwa muganga.
Umwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze yabwiye HANGA NEWS ko ,uwitwa Hakizimana Jean De Dieu ufite Imyaka 25 bitewe n’ubusinzi yashwanye na Ndabazi Eric nawe ufite Imyaka 22 usanzwe ari umumotari .
Hanyuma, uyu Hakizimana Jean De Dieu aza azanye icyuma aje kugitera Ndabazi Eric, nibwo Ndabazi Eric yasunitse uwo Hakizimana Jean De Dieu munsi y’umukingo akomereka bikabije.
Bamujyanye kwa muganga kuri Centre de Sante ya Gihogwe, agwa mu nzira ahita apfa .
Uyu Ndabazi Eric, nyuma yo gutoroka, inzego z’umutekano zamushakishije, akaba yafashwe, ubwo twateguraga iyi nkuru yari agiye gushyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB).
Bamwe mu baturage bari gusaba inzego z’umutekano gukaza ingamba cyane ibiyobyabwenge nibyo ntandaro y’urugomo , bavuga ko abacuruza urumogi biganje mu isantere ya Cyuga , abaruhazana baturuka ahantu hatandukanye harimo Muhiza, Nyakabungo, na Gitaba, hari ngo nabo babona baruzana bavuye aho bita Rubingo na Remera y’Abaforongo muri Rulindo.

