Umurenge wa Kigali: Bahagurikiye kurwanya abenga inzoga z’ibikwangari
Mu murenge wa Kigali, mu kagali ka Nyabugogo, umudugudu wa Nyabikoni, none Tariki ya 24/4/2024 hakozwe umukwabu wo kumena inzoga z’ibikwangari.

Ku bufatanye bw’inzego z”umutekano
Police,DASSO ,irondo ry’Umwuga, n’inzego z’ibanze Hakozwe umukwabu yogufata Abantu benga bakanacuruza Inzoga zitujuje ubuziranenge (Ibikwangari).

Ntirushwa Christopher Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali, yabwiye HANGA ko hafashwe Ibidomoro 16 bengeramo birimo litre igihumbi magana atanu (1,500L) hafashwe Kandi banyirinzoga bakurikira:
Rihamye Danny, uzwi ku isina rya Kazungu ufite Imyaka 35, akaba ari ku nshuro ya gatatu bimenywa iwe ndetse yanze kubicikaho, ubu iwe hamenywe Litre 400 L
Undi wafashwe ni Mugenzi Elysephanie ufite Imyaka 23 nawe n’umucuruzi w’inzoga z’inkorano, iwe hamenywe 300 L
Undi wafashwe ni, Uwayisenga Esperance ufite Imyaka 26, nawe yacuruzaga inzoga z’inkorano, iwe hamenywe 250 L.
Habumugisha Isaac , ufite Imyaka 22 yafashwe nawe Yacuruzaga inzoga z’inkorano, iwe hamenywe litre 250 L
Uwitwa Kiroso, wahise abita akiruka iwe bahafatiye Litiro 300 L.

Aba Bose Bari kuri station ya Police baratanga amande n’ibidomoro byashyizwe kuri Police inzoga zahise zimenerwa mu ruhame.
Muri uyu mukwabu hafatiwemo abajura batega abantu bitwikiriye ijoro aribo bakurikira:
Iradukunda Jacques ufite Imyaka 20na Kubwimana Nyandwi ufite Imyaka 23.

Ntirushwa Christopher, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali yatanze ubutumwa bugira ,ati:”Kwirinda inzoga z’inkorano kuko zangiza ubuzima bwabo kandi ko inzego z’umutekano ziri maso kutihanganira ikibi cyose aho cyagaragara hose”.

