Kicukiro-Masaka:Barasabwa gutanga amakuru y’ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro

Mu gihe mu Rwanda hatangiye ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umurenge wa Masaka, akarere ka Kicukiro,  uyu munsi Tariki ya 9/4/2024  nibwo bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi , uyu murenge urasaba  abaturage gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Karangwa Vedasite umuyobozi wa  IBUKA mu murenge w Masaka, avuga ko hari imibiri itaragaragara, cyane agace kazwi nk’Agahoromani ,ariko abantu bakaba badatanga amakuru y’aho iri.

Asaba abafite amakuru kuyatanga igashyingurwa mu cyubahiro.

Mu kiganira yagiranye na HANGA NEWS yagize Ati: “Ibibazo tubona nk’Abacitse ku icumu kugeza uyu munsi, ni uko hari imibiri y’abacu itarashyingurwa iri kugenda igaragara nyuma y’imyaka 30 abantu barahishe amakuru. Kuba Jenoside yarabaye abacu bakicwa, n’uyu munsi bakaba bacyandagaye ku misozi, ni igikomere kuri twe. Ariko twizera ko uko Leta igenda idukangurira cyangwa tuniga kubana nk’Abanyarwanda na byo bizakemuka. Ndibwirira Abanyarwanda bagenzi banjye kugira ngo iyo ntambwe tuyitere, muri uru rugendo rwo kubaka Igihugu cyacu ndetse n’urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.”

Yakomeje avuga ko , Masaka ariyo bwa mbere yakorewemo ubwicanyi bitewe nuko ariho indege yari itwaye Habyarimana yaguye, Ati:”Indege ikigwa ,Uwitwa Mararo yaraye yishwe , bwakeye hano Masaka hari bariyeri nyinshi zose zihiga umututsi , aha Gahoromana bahitaga muri Senide kubera hiciwe abantu benshi cyane, icyo navuga nuko bamwe mu bantu babikoze barahari baduhe amakuru yaho bazi hari imibiri y’abacu tubakuremo tubashyingure mu cyubahiro ntibagire ikibazo twe twarangije gutanga imbabazi , turi muri gahunda nziza ya nyakubahwa Perezida Kagame y’ubumwe n’ubwiyunge byose dukesha imiyoborere myiza ya Ndi Umunyarwanda”.

Umunyamabanga  Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka  Nduwayezu Alfred, avuga ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu murenge wa Masaka,  bakomeje kugaragaza ubutwari bwo kudaheranwa n’amateka y’ibyababeho  bakaba bari kwiyubaka mu buryo bugaragarira buri wese,  banishakamo ibisubizo.

Ijambo yagejeje kubitabiriye umuhango wo kwibuka yagize,  ati:”Uyu n’umurenge waguyemo abatutsi benshi. Bagiye bicwa n’Interahamwe za hano n’izambukaga zivuye mu mirenge idukikije nka Kabuga, Nyakariro n’ahandi. Uretse kandi abishwe bo muri uyu murenge,  hari n’abandi bawuguyemo bari kugerageza guhunga bava muri iyo mirenge duturanye ndetse no mu Bugesera.”

Umurenge wa Masaka wibutse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kuri uyu wa kabiri, ni umwe mu mirenge 10 igize Akarere ka Kicukiro.

Ni Umurenge wiciwemo abatutsi benshi bibukwa muri kino gihe. abarokotse Jenoside yakorewe Abatusi,  bakaba bashimira Ubutwari bw’Ingabo za FPR Inkotanyi zabarokoye, bagashima Leta y’u Rwanda ikomeje kubageza ku iterambere no kubafasha gukomeza Kwibuka biyubaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *