Muhanga-Huye:Hatangijwe uduce tutanyuramo imodoka”Car freezone”
Nyuma y’uko mu karere ka Nyarugenge na Gasabo ahazwi nka Gisimenti na Nyamirambo, hatangijwe uduce tutanyuramo imodoka tuzwi nka free zone, Kuri uyu wa gatanu mu mujyi ya Muhanga na Huye mu ntara y’amajyepfo haratangizwa ku mugaragaro uduce tutanyurwamo n’imodoka (car free zone).
Nko mu mujyi wa Huye iyi car free zone iraza gutangizwa mu masangano y’imihanda ituruka ahitwa kwa Venant ukomeza kuri hotel Gratia ugahinguka ku nzu mberabyombi mu kaboko k’iburyo ndetse no kuri banki y’abaturage (BPR) mu kaboko k’ibumoso.
Uwimana Clarisse yagize ati”Nukuri najyaga numva abashuti banjye bavuga ngo bagiye ku Gisimenti i Kigali, ariko umenya nanjye ngiye kubona Gisimenti ya Muhanga, ndebe ko ibyo bavuga bihabera niba ari ukuri. Ndishimye cyane kuba badutekerejeho rwose.”
Bavakure nawe yunze mu rya mugenzi we maze agira ati”Buriya ugira ngo iki si igisubizo kuri twebwe, abanyamuhanga! turishimye cyane kuba ibikorwa nk’ibi bizanywe mu karere kacu no mu ntara muri rusange, kuko bizongera n’abagenda aka karere ndetse tugire n’iterambere ariko tunywa mu rugero.”
Ibi bikorwa biraza kubanzirizwa na siporo rusange ikorwa n’imugoroba, Huye Night Run ndetse ibikorwa by’imyidagaduro nk’ibitaramo by’umuziki n’ibindi bikaba byahawe umwanya uhagije mu gutangiza izi car free zones.

