Umurenge wa Kigali:Hakozwe umuganda utangiza ubukangurambaga bw’Isuku n’isukura no kurwanya igwingira mu bana bato

None, Tariki ya 23/3/2024, Hateguwe umuganda udasanzwe, mu murenge wa Kigali , akarere ka Nyarugenge, wibanze mu Tugari twa Mwendo ,Kigali na Nyabugogo.

Uyu muganda wibanze ku bikorwa bikurikira:

Gutunganya ahazaca amatiyo y’amazi muri Mwendo ,hanatangijwe Ubukangurambaga ku isuku n’isukura no kurwanya igwingira ry’abana n’imirire mibi.

Iki gikorwa kikaba cyabanjirijwe n’Umuganda w’Urubyiruko basukura urwibutso rw’abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

K’Ubufatanye na CNF n’Urugaga rw’abagore rushamikiye k’Umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kigali , n’Umufatanyabikorwa ECOBANK ,hakozwe umuganda wo gusibura imirwanyasuri.

Nyuma yo gusoza umuganda, hakurikiyeho igikorwa cy’ubukangurambaga aho Umufatanyabikorwa ECOBANK yaremeye abaturage Batishoboye abaha Mutuelle de Santé.

Abana bafite imirire mibi bagaburirwa indyo yuzuye, Abana bafashwe ibipimo by’imikurire y’abana (Growth Monitoring) harebwa ko abana bakura neza (Hapimwa uburebure,Ibiro n’ikizigira cy’ukuboko (MUAC: Middle Upper Arm Circonference ). n’Ababyeyi bigishijwe gute gura indyo yuzuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali bwana NTIRUSHWA Christophe yabwiye HANGA NEWS ,ko bakanguriye ababyeyi ku bufatanye n’abajyanama b’Ubuzima gukomeza kwita ku mikurire y’abana kuva umwana agisamwa kugeza ku myaka itanu nk’uko ubushakashatsi bugaragaza ko umwana witaweho neza kuva agisamwa kugeza mu minsi 1000 y’Ubuzima bw’umwana n’Umubyeyi nta kibazo cy’igwingira ashobora kugira.

Gitifu Christopher, yasabye abitabiriye ubu bukangurambaga kwita ku isuku by’Umwihariko kukijyanye n’umutekano yabasabye kutaba ba ntibindeba abasaba kuba ijisho rya bagenzi babo banatangira amakuru ku gihe.

Abafatanyabikorwa bashimiwe kubwitange bagaragariza Umurenge wa Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *