Kigali:Hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati ya Kigali Leather Cluster n’abakusanya Impu mu Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri ,Tariki ya 19/3/204, I Kigali , hamaze gusinywa andi amasezerano y’ubufatanye hagati y’abakusanya impu mu Rwanda na Kigali Leather Cluster.

Ni ,nyuma yaho hari hashize iminsi hari abandi bafatanyabikorwa bashyize amasezerano y’ubufatanye na KLC ,aho uyu munsi abayobozi bombi , Jean De Dier Ntirandekura wari uhagarariye abakusanya impu mu Rwanda na Kamayirese Jean D’amour umuyobozi wa Kigali Leather Cluster, bombi aya masezerano bayashyizeho umukono imbere ya Noteri.

Aba masezerano y’ibanze mu bikorwa byo kuzamura agaciro k’impu, kuzamura inganda ntoya ndetse n’iziciriritse ziri mu ruhererekane rw’impu n’ibizikomokaho,no gutanga amahugurwa ku rubyiruko.

Kamayirese Jean D’amour, yabwiye itangazamakuru ko , Aya masezerano akubuyemo ubufatanye mu by’ubucuruzi hagamijwe kongera agaciro k’Impu mu Rwanda, Ati:”Twabisonanuye kenshi ko mu Rwanda ,agaciro k’impu kamanutse bihagije, iki nicyo gihe ngo twishyire hamwe tuzamura agaciro k’impu zacu kuko hanze y’u Rwanda iyo tuzijyanyeyo kubera ko zidatunganyije kinyamwuga turahomba cyane”.

Jean De Dieu Ntirandekura, uhagarariye amakusanyirizo y’impu mu Rwanda, yavuze ko Aya masezerano ashyizeho umukono bayitezeho kucyemura ibibazo byari bibugarije , Ati:”Nk’ubu mu kwezi tubona Toni zisaga 200 ziva ku matungo maremare (Inka), n’amapiyesi ibihumbi 300 y’amatungo magufi mu Rwanda hose, aha ndavuga mu makusanyirizo yacu, Iyo urebye igiciro cy’uruhu n’amafaranga 500, naho uruhu rwose rw’ihene ni 500, impu zo mu Rwanda kuko zidatunganyije neza zigera muri EAC zikabura abaguzi nayo twaranguje tukayabura”.

Yakomeje avuga ko , ibi byose Kigali leather cluster ije ari igisubizo kuko intego yabo nuko bagarura agaciro ku mpu kuko bagiye kwigira hamwe uko zatunganwa zikagera ku isoko mpuzampahanga zikoze neza.

Twababwira ko Kigali Leather Cluster, ari ihuriro ry’abakora ibikomoka ku mpu, riyobowe na Kamayirese Jean D’amour, aho bakomeje kwigira hamwe uko bagarura agaciro k’impu mu Rwanda.

Aya masezerano bayashyizeho umukono imbere ya Noteri.

Kamayirese Jean D’amour uhagarariye KLC, mu kiganiro n’itangazamakuru.

Bombi ,ubwo bari bamaze gushyiraho umukono ku masezerano.

Byari ibyishimo.

Bashimangiye ko Aya masezerano agiye gutanga umusaruro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *