Kigali:Hasinywe andi masezerano y’ubufatanye hagati ya Kigali Leather Cluster n’ibagiro rya GMSH
Ku gicamunsi cy’uyu munsi Tariki ya 16/2/204, I Kigali , hamaze gusinywa Andi amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibagiro rya Gatete Modern Slaughter House (GMSH) rikorera mu ntara y’ibirasirazuba mu karere ka Ngoma, nyuma yaho hari hashize iminsi hasinywe Andi hagati y’uruganda Rutunganya impu rwa NOVA LEATHER Ltd rukorera mu karere ka Huye ,aho uyu munsi abayobozi bombi ,Gatete Pascal ,Umuyobozi mukuru w’iri bagiro na Kamayirese Jean D’amour umuyobozi wa Kigali Leather Cluster, bombi Aya masezerano bayashyizeho umukono imbere ya Noteri.
Aba masezerano y’ibanze mu bikorwa byo kuzamura agaciro k’impu, kuzamura inganda ntoya ndetse n’iziciriritse ziri mu ruhererekane rw’impu n’ibizikomokaho,no gutanga amahugurwa.
Kamayirese Jean D’amour, umuyobozi wa Kigali Leather Cluster, yabwiye HANGA NEWS ko , Aya masezerano bamaze gushyiraho umukono ari imbaraga ziyongereye , Ati:”Tumaze kwagura amaboko, tubona abaterankunga benshi mu bufatanye ngo tuzamure iterambere ry’impu n’ibizikomokaho tuniyubakira inganda, iri bagiro rya Gatete n’ikimenyetso kindi ko turi gushyira hamwe Kandi twiteze ko hari byinshi tugiye gukora muzabona mu gihe Kiri imbere”.
Gatete Pascal, we yavuze ko, ashimira umuyobozi wa Kigali Leather Cluster ko yumvise ijambo ry’umukuru w’igihugu aka yariyemeje gutangiza urugamba rwo kugarura agaciro ku impu mu Rwanda , Ati:”Aya masezerano n’inyungu ikomeye kuri twe, twahuraga n’ibihombo bikomeye cyane ,ariko ubu maze gusinya amasezerano hari byinshi twungutse cyane harimo nk’ibikoresho nk’imashine tugiye guhita tubona zizadufasha gutunganya impu zikaza zifite ubuziranenge ,twishimye ko tugiye kongera umusaruro kubera ubufatsnye”.
Abagiseta ibirenge bangiza impu zikomoka ku matungo cyane Inka, twababwira ko Ubu, habonetse ihuriro (Kigali Leather Cluster) riyobowe na Kamayirese Jean D’amour, aho bakomeje kwigira hamwe uko bagarura agaciro k’impu mu Rwanda , uyu muyobozi avuga ko yahurije hamwe abantu bafite amabagiro ,Abacuruzi b’Impu, n’abafite ibikorwa bituganya ibikomoka ku mpu z’inyamaswa , aho bakomeje ibikorwa byo kwigira hamwe uko bakongera ubuziranenge bw’impu kuko zataye agaciro gakomeye cyane.
Ashimangira ko imirimo yo kubaka uruganda I Bugesera igeze kure, aho uyu munsi twasanze amaze kwakira umwe mu bakozi ba RDB baganiraga aho imirimo igeze.

Aya masezerano bayashyizeho umukono imbere ya Noteri.
Ubwo bari bamaze gusinya.

Amasezerano yakorewe mu biro bya Kigali Leather Cluster.


