Kigali:Hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati ya Kigali Leather Cluster n’uruganda rutunganya Impu Nova Leather Ltd
Kugicamunsi cy’uyu munsi Tariki ya 9/2/204, I Kigali , hamaze gusinywa amasezerano y’ubufatanye hagati ya Kigali Leather Cluster n’uruganda Rutunganya impu rwa NOVA LEATHER Ltd ,aho abayobozi bombi ,Bihibindi Arbert ,Umuyobozi mukuru wa NOVA LEATHER Ltd na Kamayirese Jean D’amour umuyobozi wa Kigali Leather Cluster, bombi Aya masezerano bayashyizeho umukono imbere ya Noteri.
Aba masezerano y’ibanze mu bikorwa byo kuzamura agaciro k’impu, kuzamura inganda ntoya ndetse n’iziciriritse ziri mu ruhererekane rw’impu n’ibizikomokaho,no gutanga amahugurwa.
Kamayirese Jean D’amour, umuyobozi wa Kigali Leather Cluster, yabwiye HANGA NEWS ko , Aya masezerano bamaze gushyiraho umukono ari imbaraga ziyongereye , Ati:” Ndashaka ko , tubona abaterankunga benshi mu bufatanye ngo tuzamure iterambere ry’impu n’ibizikomokaho tuniyubakira inganda, uru ruganda rwa Nova leather n’ikimenyetso ko bishoboka Kandi twiteze ko hari byinshi tugiye gukora muzabona mu gihe Kiri imbere , nk’ubu dufite urubyiruko rusaga 300 urabona ko babonye Aho bagiye gukorera amahugurwa”.
Bihibindi Arbert, we yavuze ko, ashimira umuyobozi wa Kigali Leather Cluster ko yamwakireye neza akaba yanumvise icyamuzanye I Kigali, Ati:”Uruganda mbereye umuyobozi rukorera I Huye, naje hano gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye na Kigali Leather Cluster,Aya masezerano n’inyungu ikomeye kuri twe, urugada rwacu ni ruto ,ariko ubu maze gusinya amasezerano hari byinshi twungutse cyane harimo nk’ibikoresho nk’imashine tugiye guhita tubona zizadufasha gutunganya impu”.
Tubibutse ko, Umwaka ushize ku wa 30 Mata, ubwo hateranaga Inama Nkuru y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yabereye muri Kigali Arena, Perezida Paul Kagame, yakomeje kuri iki kibazo, yavuze ko byaba byiza mu Rwanda hatangijwe uruganda rukora inkweto mu mpu kuko rukize ku bworozi bw’inka ariko impu zizivaho zipfa ubusa.
Iki gitekerezo nicyo cyabaye imbarutso , aho Kamayirese yahise atekereza gushyiraho iri huriro , ariko urugendo ni rurerure bisaba ko leta yashyiraho ingamba zikumira bamwe bita rusahurira munduru babagira inka ahatemewe impu bakazangiza.
Ubu, habonetse ihuriro (Kigali Leather Cluster) riyobowe na Kamayirese Jean D’amour, aho bakomeje kwigira hamwe uko bagarura agaciro k’impu mu Rwanda , avuga ko yahurije hamwe abantu bafite amabagiro ,Abacuruzi b’Impu, n’abafite ibikorwa bituganya ibikomoka ku mpu z’inyamaswa , aho bakomeje ibikorwa byo kwigira hamwe uko bakongera ubuziranenge bw’impu kuko zataye agaciro gakomeye cyane.

Ubwo bari bamaze gushyira umukono kuri Aya masezerano.

Aya masezerano bayashyizeho umukono imbere ya Noteri.

Aya masezerano bayashyizeho umukono mu biro bya Kigali Leather Cluster.

Hari Kandi bamwe mu bakozi ba Kigali Leather Cluster.

Nyuma Yaya masezerano bagaragaje ubufatanye.

