Birababaje kuba Ububiligi bwanze ambasaderi Karega – Umuvugizi wa leta y’u Rwanda
Leta y’u Rwanda ivuga ko “ibabajwe” no kuba Vincent Karega yari yagennye nk’ambasaderi mu Bubiligi yaranzwe n’iki gihugu kandi ko icyo cyemezo atari cyiza ku mubano w’ibihugu byombi, nkuko byatangajwe na the New Times.
Umuvugizi wa leta y’u Rwanda Yolande Makolo yasubiwemo ku wa gatatu n’ikinyamakuru the New Times , agira ati:
“Birababaje kubona leta y’Ububiligi isa nk’iyagamburujwe n’igitutu cya leta ya DRC hamwe n’icengezamatwara [propaganda] ry’imiryango n’impirimbanyi by’abahakanyi, ari na bo yahisemo gutangariza mbere icyo cyemezo”.
BBC Gahuzamiryango yagerageje kuvugana na leta y’u Rwanda ku cyemezo cy’Ububiligi, kugeza ubu ntibirashoboka.
Mu butumwa bwo kuri ’email’, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ububiligi yabwiye BBC Gahuzamiryango ku wa gatatu ko iyi minisiteri “nta cyo ivuga kuri iyi ngingo”.
Ku itariki ya 24 Werurwe (3) uyu mwaka, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yari yagennye Karega nk’ambasaderi mu Bubiligi, mu itangazo ryasohowe na Minisitiri w’intebe Édouard Ngirente.
Karega, w’imyaka 60, yari yitezwe gusimbura ambasaderi Dieudonné Sebashongore, wahagarariye u Rwanda mu Bubiligi kuva mu mwaka wa 2020.
Inkuru yuko Ububiligi bwanze Karega nk’ambasaderi w’u Rwanda, yatangiye kumenyekana mu bitangazamakuru ku wa mbere w’iki cyumweru, harimo no ku rubuga Jambo News.
Leta y’u Rwanda ishinja abagize umuryango Jambo Asbl, nyir’urwo rubuga rw’Abanyarwanda baba mu Bubiligi barimo n’abafite ababyeyi bahoze bakomeye mu butegetsi bw’u Rwanda mbere yuko FPR ifata ubutegetsi mu 1994, kuba abahakanyi ba jenoside – ikirego bakomeje guhakana.
Jambo ivuga ko yemera ko habaye jenoside mu Rwanda mu 1994 ariko ikarwanya n'”umuco wo kudahana” mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari, harimo n’ibyaha ishinja leta y’u Rwanda.
Ku mugabane w’Uburayi, Ububiligi ni bwo bubamo umubare munini w’Abanyarwanda, abarenga 40,000, nkuko biri muri raporo yo mu 2019 y’ishami rya ONU ryita ku bimukira.
Karega asanzwe yarirukanwe nk’ambasaderi na leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu mwaka ushize.
Tariki ya 29 Ukwakira (10) mu 2022, inama nkuru y’umutekano ya DR Congo, yari iyobowe na Perezida Félix Tshisekedi, yari yahaye Karega amasaha 48 ngo abe yamaze kuva ku butaka bw’icyo gihugu.
Icyo gihe DR Congo yashinje u Rwanda “gukomeza kwihisha mu mutwe w’iterabwoba wa M23 mu gutera Congo”, ibyo leta y’u Rwanda yahakanye.
Mu kwezi kw’Ukuboza (12) mu 2022, Ububiligi byasabye leta y’u Rwanda “guhagarika ubufasha bwose” ku mutwe wa M23. Uyu mutwe wahakanye gufashwa n’u Rwanda.

Mbere yo kuba ambasaderi muri DR Congo, Karega yabaye ambasaderi muri Afurika y’Epfo.
Karega yirukanwe muri Afurika y’Epfo muri Werurwe mu 2014 hamwe na bamwe mu badiplomate b’u Rwanda bari muri icyo gihugu.
Source: BBC

