Gitega:Hatangijwe imurikabikorwa ry’ibikorerwa iwacu (Made in Rwanda)
Umurenge wa Gitega, akarere ka Nyarugenge, watangije imurikabikorwa ry’ibikorerwa iwacu ( Made in Rwanda). Iyi Expo yatangiriye mu isoko rya Ejo Heza Market ( Isoko ryashyiriweho abazunguzayi).
N’umuhango w’itabiriwe n’umuyobozi ushingwe ibikorwa rusange mu karere ka Nyarugenge, Gitifu w’umurenge wa Gitega, inzego z’umutekano n’abaturage bigajyemo abacuruzi.
Furaha Jean Marie Vianney , umuyobozi w’abikorera mu murenge wa Gitega ( PSF) babwiye HANGA NEWS ko iyi Expo izazenguruka mu midugudu yose igize uyu murenge mu rwego rwo gukomeza guteza imbere abikorera cyane urubyiruko, ati:Turi hano mu isoko ,turahamara iminsi itatu duhita dukomereza ahandi, twifuza ko abikorera hano iwacu ibyo bakora bimenyekana”.

Yakomeje avuga ko iyi Expo ashishikariza urubyiruko kuyitabira kugirango baze bige uko babyaza umusaruro w’ibikomoka iwacu.
Uyu muhango wasojwe ubuyobozi bwizeza abikorera gukomeza gukorera hamwe kugirango babashe kwiteza imbere.
Gitega ikaba ariyo ibimburiye indi murenge gutangiza iyi Gahunda igomba kuzagera no muyindi mirenge igize akarere ka Nyarugenge.





