Kicukiro:Umurenge wa Masaka mu bagabo na Kigarama mu bagore nibo begukanye ibikombe by’amarushanwa “UMURENGE KAGAME CUP”2023/2024
Kuri sitade ya IPRC-Kicukiro, kuva saa saba (13h00) z’amanywa uyu wa 21/1/2024 niho habereye imikino ya nyuma (Finale) mu marushanwa “Umurenge Kagame Cup”.

Aya ya ni amarushanwa ngarukamwaka aho Imirenge irushanwa hagamijwe kureba abafite impano bakwiye gukomeza gufashwa gutera imbere, iyi mikino kandi iba igamije gukora ubukangurambaga ku ishyirwamubikorwa rya gahunda za Leta zitandukanye.

Muri aya marushanwa, Ikipe y’abakobwa y’Umurenge wa Kigarama niyo yatwaye igikombe itsinze Gatenga 2-0.
Mu Bahungu Umurenge wa Masaka na none niwo wabashije gutsindira igikombe ukaba watsinze Umurenge wa Niboyi 1-0.

Ni umukino witabiriwe n’amagana y’urubyiruko, Meya w’Umujyi wa Kigali, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Kicukiro, Mutsinzi Antoine, inzego z’umutekano n’umuyobozi w’Ikipe ya Gorilla FC, Hadji Mudaheranwa.

Meya w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva yagaragaje ko Siporo n’imyidagaduro ari kimwe mu bintu nk’ubuyobozi bazakomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo urubyiruko rubashe kugira ibyishimo bikwiriye bitarimo ibiyobyabwenge kandi rwizihirwe.
Yagize ati “Siporo n’imyidagaduro bizaha urubyiruko amahirwe yo kugira ngo impanop zanyu zigaragare. Kugira ngo ibyo bishoboke murasabwa kwirinda ibibangiza kandi turabibutsa gahunda ya Tunywe Less”.

Ubuyobozi bw’Umujyi bwasabye urubyiruko kureka inzoga kugira ngo rufatire urugero ku muhanzi Chris Easy. Dusengiyumva yeretse urubyiruko ko ntawe ushobora kuririmba yasinze.
Kugira ngo ukine umupira w’amaguru bisaba kuba utasinze cyangwa ngo ube wafashe ibindi biyobyabwenge.
Akomeza agira ati “Turagira ngo tubakangurire kwitabira gahunda zo kuzamura ubumenyi bwanyu”.
Yasabye abanyeshuri bitabiriye imikino y’Umurenge Kagame Cup gushyira imbaraga mu masomo biga.

Byatumye Umurenge wa Masaka mu bagabo na Kigarama mu bagore bahagararira Akarere ka Kicukiro ku rwego rw’Umujyi wa Kigali

