14,3% by’ibitangazamakuru mu Rwanda bikorera mu kirere – Raporo ya RGB
Raporo ya RGB igaragaza ko ibitangazamakuru byo mu Rwanda byose ntaho bifite ho gukorera habyo kuko 85,7% bikodesha mu gihe 14,3% bikorera mu kirere.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2023 mu muhango wo gushimira abanyamakuru bahize abandi mu mwuga wabo.
Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, yagaragaje ko abanyamakuru bangana na 44,5% bahembwa imishahara iri munsi n’ibihumbi 200 Frw ku kwezi, ikagaragaza ko ari amafaranga make adafasha abanyamakuru kuba bakora umwuga wabo neza.
Hagaragajwe ko ko 42,9% by’ibitangazamakuru ari byo bitanga amasezerano y’akazi ku bakozi babyo, mu gihe 28,6% bitangira abakozi ubwiteganyirize, umubare ungana n’uw’ibitanga ikiruhuko cy’umwaka.
Ibitangazamakuru bigera kuri 28,6% byishyura abakozi babyo imishahara ijyanye n’ibyo binjije.
Iyi raporo yagaragaje ko abanyamakuru bagera kuri 78% bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu masomo atandukanye mu gihe 63,8% ari bo bize itangazamakuru.
Raporo ya 2021 ku miterere y’itangazamakuru mu Rwanda igaragaza ko radio zumvikana ku kigero cya 98% mu Rwanda, mu gihe televiziyo zirebwa ku kigero cya 80% na ho internet ya 4G igera kuri 96,7% by’ibice by’igihugu.
Umuyobozi wa RGB, Usta Kaitesi yavuze ko amakuru abanyamakuru badafite n’abaturage baba batayafite, icyakora ngo bamwe muri bo bashaka amakuru mu buryo butari ubw’umwuga ku buryo bigorana ko bayabona.
Ati “Yego hari abadatanga amakuru ariko hari n’abatayatanga kuko nta cyizere bafitiye abo bayaha. Abanyamakuru bagomba kureba igituma batizerwa n’ababaha amakuru. Icya mbere bagomba gutangaza amakuru y’ukuri ndetse no kumenya uburyo bayakamo, akaba agamije kubaka.”

