Huye-Rusatira:Bahangayikishijwe n’itsinda ry’abana biyise Imbwa z’Impigi bagendana Intwaro gakondo babamazeho utwabo

Mu murenge wa Rusatira , akagari ka Buhimba, cyane abatuye mu midugudu ya Kinkanga na Mucunda, barimo gutabaza kubera itsinda ry’abana biyise Imbwa z’Impigi babazengereje babamezeho utwabo.

HANGA NEWS,uyu wa 18/10/2023 nibwo Twamenye amakuru ko uwitwa Uwimana Vestine, ufite imyaka 38 yari ifite depo y’imyaka yageze aho akorera asanga yibwe ibiro 60 (kg) by’ibigoli, babyibwe bifashishije igiti bakurura umufuka bacisha munsi y’urugi bikameneka bakabiyora , ababyibye n’abana bakurikira bibumbiye mu itsinda bise Imbwa z’Impigi:

1.Muhizi Ethiene ufite imyaka 38 Bahimba Gapusi, akaba ari nawe ufasha aba bana kwiba no kugurisha ibyo bibye ku mudamu uzwi nka Mama Simbi.

2.NTIHINYUZWA Deo, bahimba Rukara ufite imyaka 17

3.UWIRINGIYIMANA Vincent , bahimba Gatiri ufite imyaka 15

Aba bana kandi bakaba bafite ikipe nini yazengereje abaturage kuko kuwa mbere taliki ya 16/10/2023 , aba bakurikira baciye idirishya biba uwitwa MUKAMANA Marie Jeanne ibiro 9 (kg) by’ifumbire ya Urea,(18kg) na NPK ibiro 4 (kg) Z’umuceri utonoye, iyi fumbire yarayikuye kuri koperative.

Abana bakurikira bafashwe icyo gihe ni bamwe bagize iri tsinda harimo:

1.NIYONTEZE Martin ufite Imyaka 13
2.TUYIZERE Jean ufite Imyaka 14
3.ISHIMWE Jacque ufite Imyaka 13
4.IRADUKUNDA Vincent ufite Imyaka 15

Aba Bose, bakaba bagejejwe kuri RIB station ya Rusatira kugirango bakurikiranwe.

Bamwe mu baturage babwiye HANGA News ko, ari inshuro nyinshi bafatwa bagashyikirizwa RIB station ya Rusatira, bakabarekura bagataha bigamba ko noneho nta rugo na rumwe bozongera gucaho.

Abatuye , uyu murenge wa Rusatira bari gusaba ko ,inzego z’umutekano bahigwa bukware bagahashya aba bana kubera ubujura bubarembeje ,Kuko igihe cy’ihinga Hari abasibya abana ngo ntibajye kwiga kugira ngo, aba bana badahinguka basanga babibye byose mu nzu.

Amanywa n’injoro aba bana ntibakangwa n’ingufuri kuko bagendana ibifunguzo, cyangwa Itindo, n’imihoro, bagacukura inzu bagasambura inzu bakamanukira ku gisenge .

Abaturage barashinja ubuyobozi bw’umurenge wa Rusatira kubatererana , kuko RIB irabarekura kandi batanze ibimenyetso.

Umuyobozi w’Akarere Ka Huye (Mayor) Sebutege Ange mu nteko y’abaturage irehutse bamugejejeho iki kibazo, ntiyagira icyo agikoraho yarababwiye ,ati “Ndaza kubabwira uko tubigenza iby’aba bana “. Birangiriraho.

Kuri twitter (X) , ubuyobozi bwasubije umunyamakuru wa HANGA NEWS, bagira bati:”Urakoze ku makuru utanze turaza kurakurikiranwa ”.

Bavuga ko iri tsinda ribazengereje.

Aho naraye bibye.

Abaturage bahisemo kubata muri yombi babashyikiriza Akagali, nabo bakora raporo bayoshyikirije RIB station ya Rusatira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *