Gasabo-Jali:DASSO yaremeye Ibikoresho by’ishuri abana baturuka mu miryango itishoboye
Urwego rwa DASSO mu Murenge wa Jali, mu karere ka Gasabo, rwahaye abana babakene ibikoresho birimo amakayi,amakaramu n’imyambaro y’ishuri, aba bana bakomoka mu miryango itishoboye, banasaniye abandi baturage babiri batishoboye.

Ibi byabaye ,Uyu wa Gatanu taliki ya 06/10/2023, aho uru rwego rwa DASSO bafashijwe abana kubona imyambaro n’ibikoresho by’ishuri, n’abana bagera kuri 24 bigaga mu mashuri abanza bari barataye ishuri ku mpamvu z’ubukene, naho imiryango yahawe ibiryamirwa nayo ni ikennye kurusha abandi.

Umuyobozi wa DASSO , GATAMBIYE Aloys yabwiye HANGA NEWS ko, iki gitekerezo bakigize kubwo guhuza n’abaturage mu iterambere ry’igihugu kandi ko ubushobozi bwatumye babona iyi nkunga arubwo bishatsemo.

Ati:”Nka DASSO, twafatanyije n’abaterankunga mu rwego rwo kurwanya ko abana bata ishuri icyifuzo dufite nuko nta mwana uzasigara cyangwa ate ishuri”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa wa Jali, IYAMUREMYE François yabwiye HANGA NEWS ko ashima igitekerezo cyiza cya DASSO, bagize cyo gufasha abana bataye ishuri, kubera ubukene no gufasha abaturage batishoboye babaha ibiryamirwa ,Ati:Ibi bigaraza isura nziza itandukanye niyo bamwe mu baturage bakora ibitemewe n’amategeko bafatamo uru rwego rwa DASSO”.

Yasoje avuga ko abana bata ishuri mu Murenge wa Jali, ari nka 2/100 kandi ko , nako kabiri ku ijana bagiye gukora ibishoboka byose bikaba amateka muri uyu uyu Murenge ayoboye.

