Mu murenge wa Kigali hatawe muri yombi umukozi akurikiranyweho kunyereza umusanzu w’irondo
Umuturage witwa Cyiza Innocent utuye mu murenge wa Kigali, Akagari ka Mwendo, umudugudu wa Amahoro, yatawe muri yombi aho akurikiranyweho kunyereza Umusanzu w’Irondo.
Kuri uyu wa kane Tariki ya 13 Nyakanga 2023 nibwo uwitwa Cyiza Innocent yatawe muri yombi aho akurikiranyweho kunyereza umusanzu w’Irondo utangwa n’abaturage.
Hari amakuru yatanzwe n’umwe mu bayobozi bo mu inzego z’ibanze ariko wirinze kuvuga inshingano afite ndetse n’amazina ye, yavuzeko ayo makuru ariyo.
Ati” Cyiza Innocent ,ubu ari kuri Station ya RIB ya Karama ,aho ariho abazwa ku bijyanye nuko hari bamwe mu baturage batanze umusanzu w’amafaranga y’Irondo ariko nti babona ubutumwa bugufi SMS, aho uwo Cyiza Innocent yafashe uwo musanzu akayakoresha muri gahunda ze bwite “.
Mu inyandiko ngufi yandikiwe umwe mu bayobozi igaragaza uko ikibazo giteye, yerekana ko Cyiza yari amaze gukoresha amafaranga ibihumbi 86,000 ariko ntabwo bizwi neza ngo yari yishuje amafanga angahe?
Ubusanzwe iyo umuturage atanze Amafaranga y’umutekano ahita abona ubutumwa bugufi SMS bwerekana ko yishyuye, uburyo bushya bwo gukusanya umusanzu w’irondo mu mujyi wa kigali bwakozwe n’ikigo IMENA SOFTEK Ltd.

Flash report, yerekana uburyo yakoresheje amafaranga y’irondo.

Yatawe muri yombi.

