Musanze:Abikorera (PSF) baremeye abahekuwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, abikorera (PSF) bo muri aka karere bagize ubushake bwo gutegura umunsi wabo wihariye, aho kuri uyu wa Kane, tariki ya 08 kamena 2023 bibutse abatutsi bazize Jenoside, baruhukuye mu Rwibutso rukuru rwa Musanze, Aho abo batutsi biciwe Bazi ko bahungiye ku cyahoze ari Cour d’Appel ya Perefegitura ariko ntibatabarwa n’ubutegetsi bwariho kubera ko bwari bwarateguwe niyo Leta.
Mu ijambo rye, uhagarariye IBUKA mu Karere ka Musanze, RUSISIRO Fiston yasabye abikorera kuba ba ambasaderi b’abikorera mu Karere ka Musanze, mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Yagize ati: “Ubwo twari muri iki gihugu cy’u Rwanda, twari tukirimo tutagifite ariko ubu turagifite kuko imikorere y’inzego n’abikorera bose bahurije ki mugambi umwe wo kurimbura abatutsi ariko turashimira abikorera b’iki gihe kuko ari urwego rufatanya na Leta mu iterambere ry’abaturage n’imibereho myiza yabo. Tukaba twifuza ko abikirera bakomeza kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, muba ba nyambere mu kuyirwanya aho iri hose ni biba ngombwa mube na ba ambasaderi mu kuyirwanya.”
Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Axelle Kamanzi, yashimiye abikorera bo mu karere ka Musanze ku bw’igikorwa cyiza batekereje cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi cyane ko ibikoresho byinshi n’amafaranga byakoreshejwe ,byatanzwe n’abikorera, aho yayanze urugero rw’umucuruzi w’umuherwe Kabuga Félicien, bityo abasaba ko urumuri rwacanwe rubera buri wese wikorera ikimenyetso cyo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside hasigasirwa igihango bagiranye n’inkotanyi zahagarutse Jenoside yakorewe abatutsi.
Yagize ati ” Urumuri rucanwe rubere buri wese wikirera ikimenyetso cyo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse dusigasira igihango twagiranye n’inkotanyi, bityo tugakomeza guhagarara twemye, tukaba umwe, dutekereza mu buryo bwagutse dusigasira n’ibyo twagezeho. Ikindi dusabwa ni no kugira uruhare two gukebura no kugarura abayobera ku mbuga nkoranyambaga mu guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, abikorera baremeye abayirokotse aho bamurikiye umubyeyi witwa Uzamukunda inzu bamwubakiye mu murenge wa Kinigi, inka 15 zahawe imiryango 15 itishoboye, urupapuro mvunjafaranga (Chèque) yahawe Avega y’ibihumbi magana atanu(500.000 frw) n’ibyo kurya bitandukanye birimo inifuka 16 y’umuceri, 16 ya Kawunga, ibiro 80 by’isukari, ibiro 160 by’ibishyimbo, litito 80 z’amavuta yo guteka na tige 48 z’isabune.
YANDITSWE NA FRATERNE MUDATINYA

