Rulindo: Diregiteri yibye intebe mu kigo azigurana umutobe mu kabari

Mu karere ka Rulindo ,umurenge wa Burega haravugwa inkuru y’umuyobozi w’ikigo cy’ishuri kuri ubu wamaze no guhagarikwa mu nshingano n’ubuyobozi bw’uyu murenge nk’uko amakuru agera kuri HANGANEWS,yemeza ko uyu muyobozi mu ijoro ryo ku wa 29/5/2022 yafashwe n’abazamu barinda ikigo yibye intebe 2.

Aya makuru y’ubu bujura bwakozwe na Nzinzi  Boniface(izina ryahinduwe) yatangajwe bwa mbere n’abazamu barinda ishuri uyu Diregiteri ayobora, bavuga ko uyu muyobozi yaje mu ijoro ari kumwe n’umugabo ucuruza imitobe witwa Twahirwa Jean Baptiste bakinjira mu kigo bagakingura ishuri bagakuramo intebe 2 bakazitwara.

Nyuma yo gutwara izo ntebe abazamu barabakurikiranye barazibambura zisubizwa mu kigo , mbere yaho nano uyu muyobozi w’ikigo hari izindi ntebe n’ameza yari yaravanye mu kigo arazitwara avuga ko ari izo azajya yifashisha mu icumbi ariko nazo Twahirwa ubwo yafatwaga yahise atanga amakuru avuga ko izo ntebe ubu azifite iwe yamaze kuzigura na Diregiteri.

Umubyeyi uhagarariye ababyeyi barerera kuri iki kigo Rutayisire Augstin yabwiye HANGANEWS ko ibibazo byose byaba byarabaye kuri kiriya kigo byose byaba bituruka kukurangaranwa n’ubuyobozi ngo kuko mu bihe bitandukanye bagiye bandikira ubuyobozi babumenyesha ko umuyobozi bahawe babona adakwiye gukomeza kubarerera,aho ngo agena anishyuza amafaranga mu nzira abanyeshuri batanga yo gufata ifunguro nayo akaburirwa irengero.

Mu ibaruwa HANGANEWS ifite, umunyeshuri yandikiye umwarimu agira ati:” Teacher, mucunge neza Diregiteri intebe z’ikigo yazimaze azinywera umutobe,n’ijoro yansabye kujya kumutwaza ndabyanga none abazamu banamufashe”.

HANGANEWS yashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’uyu murenge bubivugaho butangaza ko iki kibazo cyamaze gushyikirizwa akarere bategereje igisubizo ariko kuri ubu ko umuyobozi yabaye ahagaritswe kw’injira mu kigo agomba kujya ajyayo aherekejwe ndetse n’abazamu barinda iki kigo bakaba basabwe ko atemerewe kuhagera adaherekejwe.

Twahirwa (Umucuruzi w’umutobe), waguze intebe na Diregiteri ndetse bakanajyana kongera kwiba azindi bagafatwa yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha RIB ya Ntarabana kugirango akorweho iperereza.

Diregiteri ubwo yafatwaga afite intebe ebyiri yibye.

One thought on “Rulindo: Diregiteri yibye intebe mu kigo azigurana umutobe mu kabari

  • June 9, 2022 at 11:02 am
    Permalink

    Mwazatubarije ikibazo cy’ibirarane by’abarimu bahawe mutation mu karere ka Burera se batahembwe ukwezi kwa11/2021 kugeza ubu ko bategereje amaso ko yaheze mu kirere

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *