MINUBUMWE iravuga ko kwibuka bidakwiye gukoma mu nkokora ibikorwa by’iterambere

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mbonera gihugu iravuga ko kwibuka bidakwiye gukoma mu nkokora ibikorwa by’iterambere hagamijwe kwiyubaka ndetse no kudaheranwa n’amateka.

Ibi byagarutsweho mu kiganiro iyi minisiteri yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu.

Abaturage biganjemo urubyiruko mu mujyi wa Kigali, bavuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bituma bamenya amateka igihugu cyanyuzemo ariko bagahamya ko bikwiye kujyana no gukomeza kwiyubaka kugira ngo igihugu gikomeze kuva mu mateka mabi cyanyuzemo.

Ku itariki 7 Mata mu Rwanda hatangira icyumweru cy’icyunamo ndetse n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.

Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, avuga ko insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 29 izakomeza kuba kwibuka twiyubaka, bityo rero ngo uretse tariki ya 7 hazatangwa ikiganiro mbere ya saa sita, indi minsi hazakomeza ibikorwa byo kwiyubaka ari nako abanyarwanda bibuka.

Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda ariko ivuga ko ibikorwa by’imyidagaduro ndetse n’imikino y’amahirwe bibujijwe mu cyumweru cy’icyunamo, icyakora siporo cyangwa imyitozo ngororamubiri umuntu akora ku giti cye yo ikazakomeza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *