Ingemeri y’ibishyimbo dusigaye tuyihingira iminsi ibiri – Bamwe mu baturage mu Rwanda baravuga ko bakomerewe cyane n’inzara
Hirya no hino mu gihugu cyane ibice by’icyaro, bamwe mu baturage batunzwe n’imirimo yo guhingira abandi baravuga ko bakomerewe n’ubuzima.
Iki kibazo cy’inzara ugera mu cyaro ukaba aricyo wa kirirwa n’abaturage, bamwe mu bavuganye n’itangazamakuru bo mu ntara y’amajyepfo cyane ba nyakabyizi bakora umurimo wo guhingira abandi, baravuga ko , ubuzima bubakomereye , ati:”Ubu kugirango tubone ingemeri imwe y’ibishyimbo bisaba kiyihingira iminsi ibiri, kuko iri kugura ibihumbi (2000 Rwf) mu gihe twe umubyizi umwe ari igihumbi (1000 Rwf), n’iyo tubibonye dukenera umwumbati, cyangwa ibijumba byo kugerekaho nabyo bifata undi mubyizi, Tumeze nabi cyane leta nigire icyo idufasha naho ubundi turakomerewe”.
Ikibazo bagaragaza n’izamuka ry’ibiciro ku buribwa byatewe n’ibintu bitandukanye, igiteye impungenge nuko iri zamuka ritazasubira inyuma, ariko hari abafite ikizere ku gamba Nshya z’ubuzinzi Leta y’u Rwanda yagaragaje nubwo hari bamwe bakibibona nk’inzozi.

Abakora nyakabyizi bavuga ko bakomewe n’ubuzima.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyatangaje ko ibiciro ku masoko byiyongereyeho 20,7% muri Mutarama 2023, ugereranyije na Mutarama 2022.
Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera muri Mutarama 2023, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 64,8% n’ibiciro by’inzu, amazi, n’amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 15%.
Iyo ugereranyije Mutarama 2023 n’Ukuboza 2022 ibiciro byiyongereyeho 2,6%.

