AMAJYARUGURU: Abana basaga 100 batewe inda bari iwabo baraganirijwe

Kuri uyu munsi taliki ya 16 werurwe 2023 nibwo mu Ntara y’Amajyaruguru harimo kubera inama yo gusoza ibikorwa byo kwimakaza ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GAD).

Bamwe mu bana babyariye iwabo bitabiriye ibiganiro.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru NYIRARUGERO Dancilla ubwo yavugaga ijambo yabashije gukomoza ku turere twose tugize iyi Ntara y’Amajyaruguru mu gikorwa cyiza cyane cyakozwe cyo gukangurira imiryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko bahawe inyigisho nyinshi babasha kwemera gusezerana mu mategeko.

Yagize ati:” Impamvu nyamukuru yatumye uturere twose twarashishikarije imiryango yabanaga itarasezerana byemewe n’amategeko ko kwari kugira ngo abana babo babashe kumenyekana ndetse no kugira ngo mu gihugu hamenyekane abaturage bagize igihugu cyose muri rusanjye”.

Ibi byose yabivuze ashaka kuvugira abana babangavu 108 batewe inda mu Ntara y’Amajyaruguru bigashishwa n’ababyeyi babo cyangwa se ababarera bakingira ikibaba ababateye inda bitewe n’indonke bahabwa n’ababa bakoze icyaha.

Ubwo barimo kuganirizwa na Governor.

Yasoje avuga ko asaba muri mu turarwanda wese kwerekana aho yaba azi hose haba hari umwangavu waba warahohotewe agaterwa inda idateganyije ko yatanga amakuru uwakoze icyo cyaha cyo kumutera inda idateganjijwe akamenyekana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *