RULINDO: Mu murenge wa Ntarabana imiryango 40 yasezeranye kubana akaramata

Kuri uyu munsi tariki ya 08 Werurwe 2023 nibwo imiryango 40 yakoze umuhango wo gusezerana imbere y’imbaga yari yitabiriye umuhango wo kwizihiza umunsi mukuru w’umugore uba buri mwaka ku Isi yose.

Iyi miryango yasezeranye kumugaragaro uko ari 40, yajyaga isomerwe indahiro hanyuma umugabo agasubiramo noneho akavuga izina ry’Umugore we bigakomereza kumugore nawe akavuga izina ry’umugabo we indahiro basomerwaga yemeza ko basezeranye imbere y’amategeko.

Iyi miryango yabashije gusezerana yose hari harimo abari basanzwe babana ndetse n’abandi batari babana ariko akarere gahitamo kuza kwifatanya n’uyu murenge wa Ntarabana kugira ngo bafatanye kwizihiza umunsi mukuru mpuzamahanga w’umugore Ku Isi yose.

Mayor w’Akarere ka Rulindo MUKANYIRIGIRA Judith ubwo yemezaga ko iyi miryango yose uko ari 40 yabahaye impanuro ko yabasaba kubana neza birinda inzangano za hato na hato kugira ngo ejo cyangwa ejo bundi bazagirana ikibazo bakagirana itandukana (Divorce).

Yagize ati:” Bageni bashya mwese ndabasaba kubana neza cyane mwirinda kugirana amakimbirane yo mungo”.

Yakomeje abasaba ko bajya bafashanya kubera ko bituma ingo zitandukanye iyo zifatanyije zigirana umunezero mungo.

Sibyo gusa yanashimiye abaturage bo muri Rulindo muri rusanjye, bitewe n’Akarere umwanya kabaye wa gatatu mu gihugu ndetse banabasha gukata gateau bishimira umwanya mwiza bagezeho mwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *