Imishinga iteganyijwe mu kurimbisha ubutaka butagatifu bwa Kibeho
Kibeho nk’ahantu habereye amabonekerwa, hafatwa nk’ubutaka butagatifu, ifite imishinga myinshi iteganywa gushyirwa mu bikorwa harimo amahoteli, Kaminuza n’imishinga igera kuri 25 iri ahazagurirwa ingoro.
Abashoye imari i Kibeho, batinyura n’abandi kuko amabonekerwa yahabaye ari ikintu kidasubira inyuma ahubwo ngo kigenda kirushaho gukura.
Kuva tariki 28 Ugushyingo 1981, ubwo umuntu wa mbere yavugaga ko yabonekewe na Bikira Mariya, Kibeho yatangiye kuvugwa no kugendwa.
Nyuma y’aho kugeza uyu munsi Kibeho yagiye ikura, ariko ngo ibikorwa byinshi byiyongereye nyuma y’uko muri aka gace hageze umuhanda wa kaburimbo.
Ni umuhanda watumye ibigo bitwara abagenzi byongera ingendo zabyo, ubu ingendo Huye-Kibeho no gukomeza mu bindi bice nka Ndago kugera Munini, hari imodoka ihaguruka buri minota 30.
Ubu Kibeho isurwa n’abantu bavuye hirya no hino ku Isi, haba muri Afurika no ku yindi migabane.

Ntabwo kandi birindira ya minsi mikuru ngarukamwaka nk’Umunsi wa Bikiramariya, Asomusiyo, wizihizwa tariki 15 Kanama ndetse n’isabukuru y’amabonekerwa yizihizwa tariki 28 Ugushyingo buri mwaka.
Kathalina Dessboch, umwe mu Badage 40 baheruka gusura i Kibeho, mu buhamya bwe agira ati “Nari fite amatsiko menshi yo kugera i Kibeho, binyuze mu kumva radio kenshi, byatumye niyumvamo cyane Bikiramariya, bituma rero mukunda cyane. Aha i Kibeho rero, ubu ndiyumvamo ko Bikiramariya ahari.”
Ibikorwa bimaze kugezwa i Kibeho ni ibijyanye n’amacumbi, amahoteli, isoko, gare, ibigo by’Abihayimana n’inzu z’ubucuruzi bunyuranye.
Soeur Marie Emilienne Umutesi wo mu muryango w’Abenebikira, ari bo ba nyir’ishuri ryabereyemo ariya mabonekerwa, GS Mère du Verbe, akaba n’Umuyobozi wa Regina Pacis Hotel, avuga ko batangiye ibijyanye n’amacumbi, batekereza uburyo buciriritse bwo gufasha abaganaga Kibeho.
Yavuze ko nyuma bitewe n’uburyo Kibeho yagiye yaguka, bubatse hotel izwi nka Regina Pacis mu mwaka wa 2008, n’ubu bakaba baratangiye ibikorwa byo kuyagura bakava ku bantu 50 bashobora gucumbikira uyu munsi bakagera kuri 200.
Abona Kibeho ifite icyerekezo ku buryo ntawe ukwiye gutinya kuhashora imari ye.
Mu myaka iri imbere, i Kibeho hateganywa ibikorwa binyuranye by’iterambere.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr Murwanashyaka Emmanuel, agaragaza icyizere ko bizagerwaho.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bugaragaza ko kugeza ubu Kibeho ifite igishushanyombonera cyemejwe ku buryo buri gace gafite ibikorwa bizwi bigomba kukajyamo.
Uretse amashuri asanzwe i Kibeho, hateganywa kubakwa andi mashuri arimo na Kaminuza, ahateganyirizwa ubwagukiro bw’ingoro, hakaba habarirwa imishinga 25 yose n’ibindi bikorwa binyuranye.
RBA

