Bizihiza isabukuru ya 35 y’umuryango FPR-Inkotanyi -Akagari ka Nyabugogo bungutse abanyamuryango bashya 50

Tariki 17/01/2023,Mukagari ka Nyabugogo, habereye Inteko y’Umuryango RPF-Inkotanyi. inkeko yabaye mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’umuryango FPR-Inkotanyi cyane bishimira ibyo bagezeho.

Abanyamuryango muri rusange, bitabiriye iyi nteko bari barangajwe imbere n’ubuyobozi bw’Umuryango mu kagari ka Nyabugogo,uhereye ku Umudugudu,
Ubuyobozi bwite bwa Leta guhera ku Isibo.

Komiseri w’imiyoborere myiza w’Umuryango RPF kurwego rw’Umurenge akaba n’Umushyitsi mukuru, yari kumwe na Komiseri w’ubukungu ku rwego rw’umurenge, hari Kandi umujyanama ku rwego rw’Umurenge akaba n’Imboni ya kagari ka Nyabugogo .

Muri yinteko y’Umuryango,hakozwe ibikorwa bitandukanye, birimo Kumurika Film documentaire y’ibikorwa byakozwe muri iyi myaka 35 RPF Imaze ivutse mu kagari, ka Nyabugogo.

Habaye igikorwa cyo gutanga Certifica ku midugudu igize akagari ka Nyabugogo, bashimirwa uruhare bagize mukuzamura Imibereho myiza y’umuturage by’umwihariko muri iyi minsi twizihizaga isabukuru uburyo bateguye inteko zo mu mudugudu ndetse n’ibikorwa bakoze bazamura imibereho myiza ya baturage.

Habayeho gahunda yo kuremera umuturage ahabwa Inka witwa MUKANTWARI utuye mu mudugudu wa Ruhondo.

Habayeho kurahiza abanyamuryango 50 bashya y’Umuryango RPF -Inkotanyi mu kagari ka Nyabugogo.

Inkeko yasojwe n’Ubusabane ndetse.

Abanyamuryango bashya barahiye.

Bishimiye ko bateye intambwe idasubira inyuma.

Bamwe mu banyamuryango bitabiriye inteko.

Abamwe mu banyamuryango bahawe ishimwe.

Basangiye umutsima.

Byari ibyishimo.

Bifashishije Ibigori mu busabane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *