Gasabo-Jali:Mu kagali k’Agateko hizihijwe isabukuru y’imyaka 35 y’umuryango FPR-INKOTANYI
Kuri iki cyumweru,taliki ya 08/01/2023,Ibyishimo byari byose ku banyamuryango n’inshuti z’umuryango FPR-INKOTANYI, Nibwo mu kagali k’Agateko ho mu murenge wa Jali, w’Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, bizihije isabukuru y’imyaka 35 y’umuryango FPR, bishimiye ibyo bagezeho cyane ibikorwa by’iterambere batari barigeze babona, banasangira umutsima.
Ibi bikorwa byose,bavuga ko babikesha Chairman w’umuryango ku rwego rw’Igihugu Paul Kagame.
N’ibirori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye aho bahawe ikaze na Chairman w’umuryango FPR ku rwego rw’akagali k’agateko bwana KARASIRA Boniface.
Ibyaranze uyu munsi w’isabukuru y’umuryango FPR ,mu Kagali k’agateko, Urubyiruko rwahujwe n’umupira w’amaguru wahuje imidugudu 2 ,Byimana na Rwankuba urangira binganyije ibitego 2-2 ,bikemurwa na penalite 3 kuri 2.
Hamuritswe ibikorwa by’iterambere abanyamuryango ba FPR bagezeho banaremera amatungo magufi bamwe mu banyamuryango batishoboye.

Abayobozi batandukanye bitabiriye Ibirori.

Abikorera bamurutse bimwe mubyo bagezeho mu iterambere.

Basangiye umutsima, mu rwego rw’ubusabane.

Hanakinwe Umupira w’amaguru.

