Nyamagabe:Gitifu w’akarere aravugwaho gukingira ikibaba Gitifu wa Musebeya Piere wanyereje Girinka nyuma bagakora raporo bakabeshya Guverineri Alice
Imiyoborere ihamye ishingira ku iterambere ry’umuturage.
Izi ninazo nshingano Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame akangurira buri muyobozi kuva k’urwego rw’igihugu kugera kurw’Isibo.
Inkuru yacu iri mu ntara y’Amajyepfo ,mu karere ka Nyamagabe, aha niho hari inkuru ivugwa kuri Nkurikiyimana Jean Pierre Gitifu w’umurenge wa Musebeya, uvugwaho kutubahiriza inshingano yarahiriye zo gukorera abaturage.
Amakuru HANGA News yahawe n’abamwe batifuje ko dushyira amazina yabo nkuru aravuga ko Gitifu w’umurenge wa Musebeya, Nkurikiyimana Jean Pierre akora amakosa menshi agakingirwa ikibaba na Meya w’Akarere afatanyije na Gitifu w’akarere Alfred Ngarambe, cyane ko abaturage iteka bamuregera urwego rumukuriye ntihagire Igikorwa.
Umwe mubanyazwe Inka muri ya gahunda yagenwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yo koroza buri muturage kugirengo harwanywe igwingira mu bana, Uyu muturage tuganira yanze ko twatangaza amazina ye kubera umutekano we ariko yagize ati “Twagenewe Inka ,ariko Gitifu w’umurenge wa Musebeya Nkurikiyimana Jean Pierre ashyiramo abishoboye twe twari twazigenewe turazibura”.
HANGA News twagiranye ikiganiro na Nkurikiyimana Jean Pierre Gitifu w’umurenge wa Musebeya, atubwira ko ari amatiku n’ibihuha ati:”umuturage ufite ikibazo atugane tumufashe, twe ntabwo turakira ikibazo cyabo nta nibyo tuzi, niba hari ufite ikibazo atugane tumufashe kuko ibivugwa byose haba harimo n’ibihuha cyangwa amatiku”.
Nubwo Gitifu arimo kuvuga ko ari ibihuha, HANGA News dufite ibaruwa Veterineri w’uyu murenge Sibomana Theobald yandikiye ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe agaragaza amakosa yose n’amanyanga byakozwe muri Girinka, aganira na HANGA News yagize ati:”Njyewe nabonye ibyo Gitifu arimo gukora ngira ubwoba ko nanjye byazangaruka mpitamo kubimenyesha umukorasha wacu aribo akarere, kuko twemezaga urutonde rwabo duha Inka Gitifu akongeramo abakire Inka bahawe bakamuha amafaranga , hari naho yagiye abikuza amafaranga kuri konti ya Girinka akatubwira ko hari uwagize ibyago apfusha Inka agiye kugurira byose nageragezaga kumubwira ko bitewe akabwira ko anyoboye nta mubuza gukora ibyo ashaka”.
Veterineri yatanze ingero zibyo Gitifu yakoze asaba inzego ziperereza cyangwa ubugenzacyaha (RIB) kubigenzura hakiri kare kuko arimo kugerageza Guhisha ibimenyetso yisunze akarere, Ati:”Yahaye Inka Mukandinda Trisiphonie, ayiha Habimana Damascene, aba bose batari ku rutonde kubera bari mu kicyiciro ya 3 barazwi n’abakire basangire, yambuye Inka uwitwa Sekanabo Damascene ayigurisha ibihumbi 380 Rwf yose arayabika ntiyageze kuri konti y’umurenge, yabikuje kuri konti ya Girinka ibihumbi 908 Rwf abeshya ko agiye kugura Inka z’abaturage ntabyabaye kuko raporo yabyo ndayimwaka nk’ubushinzwe akanyuka inabi , Ibi kugirango leta niza gukora Odite batazafa nk’umufatanyabikorwa mpisemo kubivuga mu itangazamakuru kuko akarere hashize igihe mberetse iki kibazo ariko ntacyo bigeze babikora , barimo kugenda babeshya beshya kugeza naho banabeshye Guverineri wacu Kayitesi Alice”.
Gitifu w’akarere , ntacyo yigeze ashaka kugira icyo abivugaho kuko yahise aboroka Telefoni y’umunyamakuru , mu gihe arimo gushyirwa mu majwi gukingira ikibaba uyu Gitifu kugeza naho afite imanza mu nkiko bitewe no kwambura imirima abaturage.
Aya makosa yose ayakora yishingikirije umwanya arimo no gutera ubwoba abaturage . Uyu Muyobozi kandi agenda anyaga imitungo y’abaturage abatera ubwoba ko yabafungisha . Urugero ni umuturage wo mu murenge witwa Ngendambazi Jean wo mu murenge wa Musange mu kagari ka Jenda mu mudugudu wa Nyakibungo yandikiye ibaruwa amutera ubwoba kugira ngo amwambure umurima we wegeranye n’isambu yaguze kandi iyi sambu ye yayiguze Ngendambazi Jean afite uwo murima . Ni umurima w’akabande kandi isambu ye ni iy’igasozi.
Iyi nkuru tuzakomeza kuyikurikirana kugeza ubwo aba bose bahawe Inka bazigaruye n’aya mafaranga yanyerejwe agaruko nubwo bigaragara ko akingiwe ikibanza birasaba inzego bireba zose guhaguka bagekemura iki kibazo…


Bemezaga urutonde Gitifu akongeramo abo basangira.

Gitifu Piere uvugwaho amanyanga.

Ibaruwa Veterineri yandikiye akarere abereka amakosa Gitifu akora ntihagire icyo babikoraho.

Ibiro by’umurenge.

