DRC mu myiteguro ikomye y’intambara kuri M23 -Abacanshuro 100 biravugwa ko bageze I Goma
Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, bukomeje gushyira imbere inzira y’intambara mu rwego rwo kurangiza amakimbirane bufitanye n’Umutwe wa M23, ugizwe ahanini n’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.
Amakuru yo kwizerwa dukesha umwe mu banyapolitiki b’Ababanyekongo utuye mu mujyi wa Goma utashatse ko dutangaza amazina ye ku mpamvu z’umutekano we, avuga ko kuva aho DRC ikomorewe ku birebana no kugura intwaro, kuri ubu Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi buri gukusanya akayabo k’amadorali kugirango FARC ibone izindi ntwaro zikomeye kandi zigezweho mu rwego rwo kurwanya Umutwe wa M23.
Akomeza avuga ko, biteganyijwe ko izi ntwaro zigurirwa mu Burusiya, Ubushinwa ,Ubufaransa, Turkey na USA.
Ikindi, n’uko nyuma ya FDLR n’imitwe yitawje intwaro ya Mai Mai, Ubutegetsi bwa DRC bwatangiye kwifashisha abarwanyi b’ababacanshuro baturutse mu Burusiya,Rumaniya n’Ubufaransa ndetse abagera ku 100 bakaba baramaze kugera mu mujyi wa Goma.
Avugana na Rwandatribune.com, dukesha iyi nkuru , kuri uyu wa 26 kuboza 2022, uyu Munyapolitiki w’Umunyekongo yongeyeho ko Ubutegetsi bwa Kinshasa ,budakozwa ibyo kugirana ibiganiro na M23 ahubwo ko buri mu myiteguro ikomeye y’Intambara ndetse ko ibitero bikomeye biri gutegurwa ku mutwe wa M23 bishobora gutangira mu kwezi kwa Mutarama 2023.
Mu gihe umutwe wa M23, uheruka kuva mu gace ka Kibumba gaherereye muri Teritwari ya Nyiragongo k’Ubushake, mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi kugirango amakimbira ufitanye n’Ubutegsti bwa DRC, ahagarare binyuze mu nzira y’Amahoro nk’uko uyu mutwe uheruka kubitangaza.
M23 ariko, yongeyeho ko yizeye ko n’Ubutegetsi bwa DRC buraza gushyira mu bikorwa ibyo busabwa bugatera ikirenge mu cyayo.
Kugeza ubu ariko, amakuru aturuka muri DRC yemeza ko Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi butiteguye na gato guca mu nzira y’amahoro kugirango bukemure ikibazo cya M23, ahubwo ko buri mu myiteguro ikomeye yo gitangiza ibitero simusiga k’Umutwe wa M23.

