Gereza nkuru ya Kalemie yafashwe n’inkongi, humvikana amasasu yo gukumira abagerageza gutoroka

Kalemie, Intara ya Tanganyika (RDC) – Gereza nkuru ya Kalemie iherereye mu Ntara ya Tanganyika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafashwe n’inkongi ikomeye, itera impagarara mu mujyi no mu bice biyikikije.

Amakuru aturuka aho byabereye avuga ko iyo nkongi yadutse mu masaha ataramenyekana neza, ikwirakwira mu bice bimwe by’iyo gereza, bituma humvikana urusaku rw’amasasu yarashwe n’inzego z’umutekano mu rwego rwo gukumira imfungwa zageragezaga gutoroka.

Abaturage bari hafi y’iyo gereza bavuga ko bumvise amasasu menshi, ibintu byateye ubwoba n’ihungabana, cyane cyane ku miryango ituriye iyo nyubako.

Kugeza ubu, ntiharamenyekana niba hari imfungwa zatahataye ubuzima cyangwa zakomeretse, kimwe n’umubare w’izo ngaruka ku bikorwaremezo bya gereza.

Inzego z’umutekano zahise zishyiraho ingamba zidasanzwe zo gucunga umutekano no kugenzura uko ibintu bihagaze, mu gihe hatangijwe iperereza rigamije kumenya icyateye iyo nkongi n’ingaruka zayo.

Ubuyobozi bw’intara ntiburatanga itangazo rirambuye kuri iyo mpanuka, ariko bwemeje ko umutekano wongeye kugenzurwa, ndetse ko hazatangwa ibisobanuro birambuye mu masaha ari imbere.

Iyi nkongi yongeye kugaragaza ibibazo by’umutekano n’imiterere y’amagereza menshi muri RDC, akunze kugaragaramo ubucucike bukabije n’ibikoresho bidahagije by’umutekano n’ubutaburage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *