RDC: Imitwe Inyuranye y’Inyeshyamba yatangaje ko igiye gushyira hamwe igafasha Leta Kurwanya M23

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo imitwe itandukanye y’inyeshyamba imaze gutangaza ko igiye gufatanya na leta kurwanya inyeshyamba za 23.

Iyo mitwe yiganjemo iya Mai Mai ikorera mu ntara za Kivu y’Epfo na Kuvu ya Ruguru iravuga ko ibikora mu rwego rwo gukunda no kurengera igihugu.

Gusa mu minsi yashize Leta ya Kongo yari yahakanye inkunga yayo ariko ubu iyi mitwe ivuga ko igiye kubikora leta yaba ibyemera cyangwa itabyemera.

Mu kanya gashize, Geoffrey Mutagoma yavuganye n’abanyamakuru b’ijwi ry’Amerika Jimmy Shukrani Bakomera muri Kivu ya Ruguru na Vedaste Ngabo muri Kivu y’Epfo ababaza ku byatangajwe n’izo nyeshyamba.

Bavuze ko izi nyeshyamba zatangaje ko nta mpamvu ihari yatuma zikomeza kureba abari kwica abaturage no gusahura igihugu cyabo, niyo mpamvu bahisemo kwegura intwaro bakarwanya M23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *