Kamonyi:Umuganga umwe avura Abarwayi ibihumbi 6000

Akarere ka Kamonyi, kavuga ko gafite ikibazo cy’ubuke bw’abaganga, Ibi bituma bamwe mu bagana Ibigo nderabuzima badahabwa Serivise nziza.

ibi byavugiwe, mu kiganiro n’itangazamakuru , uyu wa 26/9/2022 cyateguwe n’aka karere.

Bimwe mu bibazo abanyamakuru babajije n’ikijyanye na Service mbi igaragara mu bitaro bya Remera-Rukoma , aho hari Abarwayi benshi bagana ibi bitaro bagatinda kuvurwa, cyane ababyeyi babyara usanga badafite ubitaho.

Uwiringira Marie Josee, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, asubiza iki kibazo ,yavuze ko kizwi ariko bari gukora ubuvugizi, ati:”Ikibazo cy’ibura ry’abaganga kirahari, by’umwihariko ikigo nderabuzima cya Remera-Rukoma hari abaganga 10 gusa, urebye n’abaturage bahagana hakwiye kongerwa imibare, turakomeza dukore ubuvugizi”.

Muri rusange ikigo nderabuzima cyagakombye kugira abakozi ba A1 batatu 3 , na A2 bagera ku 10 n’ababyaza babiri.

Mu karere ka Kamonyi, mu bigo nderabuzima 14 bafite, harimo abaganga 109 gusa, iyo bashyize ku mibare basanga Umuganga umwe avura Abarwayi ibihumbi 6000.

N’umubare uri hasi cyane, bisaba ko inzego bireba nka minisiteri y’ubuzima, kubikurikirana kugirango abaturage babone serivise nziza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *