Gicumbi: Ishuri rya APAPEGI Cyuru Tvet School ryagaragajwe nk’intangarugero mu kurera neza

Ni imboneka rimwe kuba abantu basura ikigo bizeho by’umwihariko mu mashuri yisumbuye. Abize muri APAPEGI Cyuru basuye iki kigo, harimo n’abarezi bahakoze n’abaturage bahatuye , Batanze inama ku rubyiruko rwiga muri iki kigo nabo bizemo.

N’umuhango wabereye muri iki kigo uyu wa 21/5/2022 , byari ibyishimo ku bana bari kuhigira, abarezi bahakorera, abaturage bahatuye, ndetse n’ubuyobozi bw’ibanze.

Iri shuri riherereye mu mudugudu wa Nyamutezi, akagari Cyuru, umurenge wa Rukomo, akarere ka Gicumbi Intara y’amajyaruguru.

Habumugabe Izayi, n’umuturage utuye hafi y’ishuri yabwiya HANGA NEWS byinshi bakesha iki kigo , ati:”N’undi wese watungura hano ukamubaza ibyiza akesha iri shuri yavuga byinshi, ubwange nd’umuhinzi iyo nkeneye kugurisha Imyaka nejeje mbizana hano, ikindi hano bafite ibikoresho by’ubuhinzi bitandukanye baradutiza , usanga badutiza amasuka, ingorofani n’ibindi…”.

Hategekimana Jean Claude ,n’umunyeshuri wiga muri iki kigo, avugana na HANGA NEWS yagaragaje akanyamuneza afite acyesha bakuru babo babasuye, ati:”Ngirango nawe urabibona turishimye , kudusura bacyeye bambaye neza biduha ikizere ko natwe tuzavamo abantu b’ejo hazaza bazigirira akamoro n’igihugu muri rusange.

Ingabire Farida, Umukobwa nawe wiga ubwubatsi uvuga ko nta soni cyangwa ikimwaro afite kuba yiga amasomo benshi bavuga ko ari ayabahungu ,ati:”Iyo yari imyumvire ya kera ,natwe turashoboye mfite ikizere ko nzaba injeniyeri mu gihe Kiri imbere , hano kwiga neza ndakangurira n’abandi kuza kwiga amasomo ajyanye n’icyerekezo isi n’u Rwanda twerekezamo”.

Utizimwabo Theoneste , n’umwe mu banyeshuri batangiranye n’iki kigo mu mwaka 1999 wabaye na Duwaye , avuga ko bize mu bihe bigoye ariko ubu yatunguwe nuko ishuri rigeze ahashimishije, ati:”Ubu twe iyo tugarutse hano tubona ari ibitangaza, twize nta mazi ahari, nta muriro, amashuri ashaje, ariko kuba twari dufite intego nicyo dushaka kugeraho twasoje amasomo ubu turi abagano twese turi mu mirimo itandukanye, ubu ndi umubaruramari wa Sacco ya Rukomo”.

Nshimiyimana Theophile , n’umuyobozi w’ikigo , avugana na HANGA NEWS yashimiye iki gikorwa yise garuka urebe, ati:”Abarezi bakoreye hano ,Abanyeshuri bize hano basangije byinshi barumuna babo, bize nta terambere rihari ibikorwaremezo hafi ya ntabyo, ariko bavuyemo abantu bakomeye ,ibi rero bituma abana bicaye ku ntebe y’ishuri bigirira ikizere, twe nk’abarezi turabashimiye kuba bicara bakumva ko hari icyo bakora kugirango aho bize hatera imbere”.

APAPEGI Cyuru Tvet School , n’ishuri ry’imyuga rikaba rikora ibikorwa bitandukanye birimo no kuzamura imibereho myiza y’abaturage baryegereye , baboroza ,babaha akazi gatandukanye cyane akajyanye n’imirimo y’amaboko.

Uyu munsi w’ibyishimo wasojwe n’ubusabane bwabanjirirjwe n’ibirori byari byiganjemo ibiganiro byungurana ibitekerezo ku byateza imbere iri shuri.

Umuyobozi w’ishuri Theophile aganira n’itangazamakuru.
Utizimwabo Theoneste ,watangiranye n’ishuri wabaye Duwaye aganira n’itangazamakuru.
Habumugabe Izayi, umuturage utuye hafi y’ishuri aganira n’itangazamakuru.
Farida Umukobwa yiga ubwubatsi, afite ikizere cyo kuza injeniyeri ukomeye aganira n’itangazamakuru.
Bishimira ko inyubako zabonetse.
Batemberewe ikigo bareba imyubako nshya.
Basuye Amacumbi y’abahungu n’abakobwa.
Inyubako zicumbikiwemo abakobwa.
Hakinwe imikino itandukanye ibereye ijisho.
Habayeho ibiganiro nyunguranabitekereza.
Byari ibyishi ku bayobozi.
Hasobuwe ko izi ari inyubako abana bigiraho kubaka.
Aho ibirori byabereye muri iki kigo.
Byari ibyishimo mu banyeshuri.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *