Nyarugenge-Gitega:Umuganda rusange wibanze mu gusukurura amashuri no gusibura rigore
Uyu munsi tariki 24/09/2022, mu igihugu hose hakozwe umuganda ngaruka Kwezi , mu murenge wa Gitega, akarere ka Nyarugenge,
utugari tugize umurenge twakoze umuganda ku rwego rw’umurenge umuganda wakorewe mu kagari k’Akabahizi ,aho abaturage basiburaga za rigore zegereye amashuri, gutunda ibitaka kuko abanyeshuri bagiye gutangira, hakozwe kandi n’isuku mu mashuri kugirango abanyeshuri bazasange hari isuku.
Umuyobozi w’umurenge Mugambira Etienne, yasabye abaturage kwirinda Ibiza cyangwa ibyago byose biterwa n’imvura ,
Birinda kwitaba Telefone mu mvura,batareka amazi mu mvura ,yabasabye kandi kuzirika ibisenge by’inzu kugirango umuyaga utabitwara.
Yibukije abitabiriye ko bagomba kugira umuco w’suku n’isukura mu ngo no ku mubiri muri rusange, yasabye abaturage kwirinda kunywa inzoga nyinshi cyane cyane inzoga zitemewe,no kuzitabira umunsi mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru.
Umuyobozi yibukije abaturage ku bigendanye n’umutekano aho yashimiye abaturage batuye akagari k’Akabahizi ko buri muntu agomba kuba ijisho rya mugenzi we atangira amakuru ku gihe.
Mu tugari twose kandi habaye igikorwa cy’amatora y’Abunzi ku rwego rw’utugari.








