Minisitiri w’uburezi menya yaribeshye Imibare- Ibiceri 975 Rwf ntabwo byagaburira umwana amezi atatu ku ishuri
Bamwe mu bayobozi b’amashuri cyane abo mu mujyi wa Kigali, bari gusaba minisiteri y’uburezi kureba neza ko amafaranga bemeje yo kugaburira abana ku mashuri batibeshye, kuko ntabwo biyumvisha uburyo umwana yakwishyura Ibiceri 975 Rwf akamutunga igimbwe cyose ( Amezi atatu).
Minisiteri y’Uburezi iherutse gushyira ahagaragara amabwiriza agenga umusanzu w’ababyeyi mu mashuri ya leta y’incuke, abanza n’ayisumbuye, aho by’umwihariko mu mashuri yisumbuye ku biga bacumbikiwe, amafaranga y’ishuri atagomba kurenga ibihumbi 85 by’amafaranga y’u Rwanda ku gihembwe.
Ni amabwiriza yatangajwe mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Gatatu tariki 14 Nzeri 2022, azatangira gukurikizwa mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2022/2023.
Umusanzu w’umubyeyi ku biga muri ibyo byiciro ushingiye ku kunganira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri. Uwo musanzu uhwanye n’amafaranga 975 Frw ku gihembwe, Leta ikazajya itanga 8775 Frw ku munyeshuri ku gihembwe.
Aha niho bamwe mu bayobozi b’amashuri bagaragaza imbogamizi, bamwe mu baganiriye na HANGA NEWS bagize, bati:”Ubusanzwe umusanzu wa leta utugeraho utinze? iyo ababyeyi baduhaga amafaranga niyo twabaga twifashishije? none Ibiceri 975 Rwf dukoze imibare bayarya umunsi umwe, kubera ibintu ku masoko byarahenze”.
Bari gusaba minisiteri y’uburezi niba bataribeshye ku mibare , bategereze amashuri atangire nibwo bazabona ingaruka zibyo turimo kuvuga, ati:”Turi gukora imibare tukabona bitavamo, ikigo kiriho abana 600 ukusanyije amafaranga y’ababyeyi ukajya ku isoko wihanganye byabatunga icyumweru, kuko dukuyemo amafaranga y’abatetsi ,inkwi, Aya mazi, n’ibindi ibyo twahaha babirya umunsi umwe”.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye bagaragaje ko icyemezo cyafashwe na Minisiteri y’Uburezi cyo kugabanya amafaranga y’ishuri atangwa n’ababyeyi azwi nka ’minerval’, kizagira ingaruka mbi ku myigire n’imibereho y’abanyeshuri, basaba ko cyakongera gutekerezwaho neza.
Ibyo bitekerezo byatangiwe mu biganiro byabereye mu cyumba cy’inama cya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Nzeri 2022.
Byahuje abayobozi b’ibigo by’amashuri 1046 bo mu Ntara y’Amajyepfo byitabirwa na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascéne; Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Nelson Mbarushimana; Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice n’abandi bayobozi barimo ab’uturere.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri batanze ibitekerezo bagaragaje ko kugabanya minerval bishobora kuzateza ingaruka mbi.
Umuyobozi wa ENDP Karubanda, Sr Philomène Nyirahuku, yavuze ko atari ubwa mbere habayeho kuringaniza minerval mu Rwanda ariko Leta ikwiye kumenya ko ubuzima bwahindutse.
Ati “Ntanze nk’urugero nko mu ishuri nyobora dukurikije iriya minerval [nshya] twatakaje miliyoni 21 Frw ku gihembwe.”
Yabaye nk’ugaragaza ko mu byemezo bazafata ku ishuri harimo guhundurira abana amafunguro no gukuraho ifunguro rya mu gitondo.
Ibi bishobora kuzagira ingaruka ku mikurire y’abana kubera indyo itujuje ubuziranenge.

