Mukeshimana Atanase yatorewe kuyobora abagore mu ishyaka Green Party ku rwego rw’igihugu

Muri kongere yaberaga mu mujyi wa Kigali, y’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democracy Green party of Rwanda) yari imaze iminsi ibiri kuva Tariki 16-17/12/2023 yasojwe n’amatora, Mukeshimana Atanase yatorewe kuyobora abagore bo mu ishyaka DGPR ku rwego rw’igihugu, naho Wibabara Joanah atorerwa umwanya wa Visi perezida, Mukeshimana Jackline yatorewe kuba umunyamabanga na Umutoni Jeanne d’Arc yatowe ku mwanya w’umubitsi.

Hari ku munsi wa kabiri ,Congress y’abagore ku rwego rw’igihugu yitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu ishyaka rya DGPR, harimo umuyobozi mukuru wiri shyaka Hon, Dr. Frank Habineza ari nawe wafunguye iyi nama yaboneyeho umwanya wo kuganiriza abarwanashyaka ku ihame rya Demokarasi, uburenganzira bwa muntu,amatora n’ibindi.

Yagize ,ati:”Muri manifesto y’ishyaka ryacu harimo politike ya non Violance muri iyi politike tukaba twemera ko nta gihugu gikwiye gutera ikindi, niyo mpamvu twe aho duhagaze nuko intambwara zigomba guhagarara twifuza ubwimvikane”.

Mukeshimana Atanase, watowe yabwiye HANGA News ko , nta byinshi yavuze birenze kuba yagiriwe ikizere, yizeza abagore ubufatanye no kwitinyuka muri politike, ati:”Umwaka Utaha nibwo muzabona ko abagore dushoboye , hari amatora y’umukuru w’igihugu n’abadepite, niho ubu duhanze Amaso nkangurira abagore bagenzi bajye kwigaragaza baseruka neza , twifitimo ikizere cyo gutsinda ,dore ko dufite n’umukandi kumwanya wa Perezida tuzaba dushyigikiye”.

Amatora yaciye mu Mucyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *