Musanze:Barasaba guhagurukira abagore n’abakobwa bishoye mu bujura bitwaza ibyuma
Bamwe mu bagore n’abakobwa mu murenge wa Muhoza ,akarere Musanze, bari kuvugwaho ubujura , abafatwa bavuga ko babiterwa n’inzara cyangwa Shitani.
Radio one ,dukesha iyi nkuru ivuga ko, ku wagatandatu w’icyumweru dushoje yageze mu gasantere ka Kabaya ,mu murenge Muhoza ,isanga umuyobozi w’umudugudu wa Rucyiriza yafashe abakobwa bane bafite igikapu bambuye umugenzi ibirimo bari kubigurisha , bamwe muri abo bakobwa bamaze gufatwa bavuze ko babitewe n’inzara , usibye ko hari na bamwe bahakanye ko ari abajura kuko kwiba baba babitewe na Shitani.
Bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru mu isantere ya Kabaya , yavuze ko aba bakobwa n’abagore ubujura babukora bivanzemo n’uburaya.
Ati:”Turasaba leta ko yashaka uko idukiza ubujura bumaze kwiganza ino, abagore bakuze bivanze n’abakobwa bato bitwaza ibyuma bakatwambura ibyacu , turasaba ko bafatwa cyangwa bagashakirwa icyo bakora kuko benshi bavuga ko biba bitewe n’inzara”.
Umuyobozi wa karere ka Musanze, yavuze ko iki kibazo giterwa n’amakimbirane yo mu miryango , ati:”Ntabwo twavuga ko abana bananiranye , ikibazo gihari n’amakimbirane mu miryango usanga bamwe bava mu rugo bajya mu mihanda”.
Uyu muyobozi yavuze ko iki kibazo bagiye kugikurikirana , bamwe mu bana bari mu muhanda bagasubizwa mu mashuri n’imiryango ifite amakimbirane ikaganírizwa.

