Kigali:Future Focus yatanze amahirwe kubifuza guhugurwa amasomo y’ubumenyingiro kubuntu
MiltiMedia Campany (Future Focus) , Itanga serivise zo gutunganya ibihangano by’abahanzi ,mu buryo bw’amajwi, Amafoto, Amashusho, Ubugeni, Ubukorikori n’ikoranabuhanga ,Ifite gahunda yo gufasha abashaka kubyiga no kubyihuguramo , mu buryo bwo gufasha urubyiruko kwihangira imirimo mu bijyanye na Video Production and Film Making, Photography, Graphic design, Audio and music production, Creative art painting, and computer training…
Aya mahugurwa akaba ateguye kuburyo umuntu yiga igihe gito kingana n’amezi 3 cyangwa 6 bitewe n’isomo uwiga yahisemo.
Abarangije aya mahugurwa twavuze hejuru , Si ngobwa ko bajya gusaba akazi ahubwo impano zabo ziba zahindutse akazi.
Abantu bose bitewe n’umwanya batekerejweho ,amasomo ashyirwa mu byiciro 4 mu mibyizi ,aribyo Mu gitondo kuva saa mbiri kugeza saa yine, kuva saa tanu kugeza saa Saba, kuva saa cyenda kugeza saa kumi nimwe, na saa kumi nebyiri kugeza saa mbiri z’umugoroba hakaba Kandi na Gahunda ya weekend, itangira kuwa Gatandatu saa mbiri za mu gitondo kugera saa kumi nebyiri z’umugoroba.
Icyitonderwa : Aya masomo 95% ni Ubumenyingiro (Practical).
Abifuza guhugurwa muri aya masomo bisaba ubushake n’ umwanya kuko ubu kubufatanye n’abafatanyabikorwa hamwe n’inzego zitandukanye kwiga bikiri Ubuntu. (Full Funded scholarship).
Abatangiranye n’iyi kampani bari mu kazi gatandukanye hirya no hino mu gihugu , kuko urangije Aya masomo aba afite ubushobozi bwo kwikorera cyangwa agahitamo ku bushake gukorera abandi , bamwe HANGA News twasanze bari mu kazi bararangije amahugurwa muri iyi kampani bishimira ko bari gukirigita ifaranga bacyesha ubumenyi bavanye muri kampani.
Uwifuza kurahura, ubu bumenyi buzamuherekeza gutera imbere we n’umuryango we, yakwegera icyicaro gikuru cy’iyi company Kiri mu Giporoso, mu murenge wa Kanombe iruhande rwa KFC hafi na Feu Rouge zo mu Gipiroso.
Ashobora no guca ku rubuga rwayo arirwo:
www.futurefocus.co.rw
Telefoni wahamagaraho cyangwa ukanabadikira kuri whatsApp
Ni 078851845
wanabandikira kuri email ya futurefocusforum@gmail.com

Wifuza kwihangikisha : Kanda kuri iyo link iri hasi ukurikize amabwiriza masaha aterenze 48 baraguhamagara.
http://futurefocus.co.rw/?join_future_focus_academy

