Abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda bagize icyizere nyuma y’ibiganiro Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagiranye na Kamayirese Jean d’Amour

Abakora n’abatunganya ibikomoka ku mpu mu Rwanda bagaragaje icyizere gishya ku iterambere ry’uyu mwuga, nyuma y’ibiganiro byahuje Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, na Kamayirese Jean d’Amour, uhagarariye abakorera mu rwego rw’ibikomoka ku mpu mu Rwanda, Rwanda Leather Association (RLA).

Ibiganiro byabaye kuri uyu wa 19 Kanama 2026, byibanze ku buryo urwego rw’impu n’ibizikomokaho rwatezwa imbere, by’umwihariko mu Ntara y’Amajyaruguru.

Muri ibi biganiro, Guverineri Mugabowagahunde Maurice yagaragaje ko ashyigikiye iterambere ry’uru rwego, cyane ko mu Ntara y’Amajyaruguru hateganyijwe kubakwa uruganda rutunganya impu n’ibizikomokaho mu Karere ka Gicumbi.

Uyu mushinga ufatwa nk’amahirwe akomeye yo kongera agaciro ku mpu ziva ku matungo, guteza imbere inganda zitunganya ibikomoka ku mpu no gufungura amahirwe mashya ku bakora muri uru rwego.

Urwego rw’impu rumaze igihe rugaragaza ko rufite amahirwe yo kwaguka no gutanga umusanzu mu bukungu bw’igihugu.

Muri Gashyantare 2026, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yatangaje ko hakomeje ubushakashatsi bwo gushaka ahantu hakwiye kubakwa tannery park, nyuma y’uko gahunda yo kuyubaka muri Bugesera Special Economic Zone ihindutse. Guverinoma yavuze ko uyu mushinga ukomeje kuba uw’ingenzi mu guteza imbere gutunganya impu mu Rwanda.

Ku ruhande rwa Kamayirese Jean d’Amour, yavuze ko ibiganiro yagiranye na Guverineri byamusigiye icyizere, cyane cyane kubera ko yabonye ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwumva akamaro k’uru rwego kandi bukaba bwiteguye kurushyigikira.

Yagize ati:

«“Twabonye ashyigikiye iyi sector yari yaraheze inyuma, natwe abanyamuryango turishimye cyane kuba dufite abayobozi bumva neza icyerekezo kiza cy’igihugu dukesha intore izirusha intambwe, Nyakubahwa Perezida Kagame.”»

Kamayirese yavuze ko gushyigikira urwego rw’impu bizafasha abarukoramo kubona amahirwe menshi yo kongera umusaruro, kunoza ibikorerwa mu Rwanda no kubona isoko ryagutse.

Rwanda Leather Association isanzwe ikora ibikorwa bigamije guteza imbere ubumenyi n’ubunyamwuga mu gutunganya ibikomoka ku mpu. Mu 2025, uyu muryango wahuguye bamwe mu mpunzi z’Abarundi bo mu nkambi ya Mahama ku gukora inkweto, imikandara, imifuka n’ibindi bikomoka ku mpu, hagamijwe kubafasha kwihangira imirimo no kwiteza imbere.

Gicumbi mu mahirwe mashya ku rwego rw’impu

Icyizere cy’abakora muri uru rwego kirushaho kwiyongera kubera gahunda yo kugeza ibikorwa byo gutunganya impu mu Ntara y’Amajyaruguru. Uruganda ruteganyijwe muri Gicumbi rushobora kugira uruhare mu kongera agaciro k’ibikomoka ku matungo, guteza imbere imirimo ishingiye ku mpu no guhuza aborozi, abacuruza impu, abatunganya impu n’abakora ibicuruzwa byazo.

Ni umushinga kandi ushobora gufasha mu kwagura ibikorwa by’inganda hanze y’Umujyi wa Kigali, bityo amahirwe y’akazi n’ishoramari akagera no mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ku bakora muri uru rwego, ibiganiro byabaye hagati ya Guverineri Mugabowagahunde Maurice na Rwanda Leather Association ni intambwe ibongerera icyizere ko urwego rw’impu rushobora kuva ku rwego rw’ibikorwa bitaragera ku bushobozi bwifuzwa, rukaba urwego rw’inganda rutanga akazi, rwinjiza amafaranga kandi rufite uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Inkuru: HANGA NEWS

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *