Ngororero:Mu rukiko Michel yahakanye gukubita Gitifu Rutagisha,avuga ko abaturage bari bamurakariye ababuza gufotora bashyingura ababo abahitanywe n’ikorembe cya Padiri bafatanyaga imicungire
Urukiko rw’Ibanze rwa Ngororero -Gatumba, ruherereye mu Karere ka Ngororero, kuri uyu wa 29 Nyakanga 2026 rwaburanishije urubanza RDP 00193/10/TP/NGRO, ruregwamo Nkundimana Michel ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa kugirira urugomo umuyobozi mu nzego z’ibanze.
Ubushinjacyaha buvuga ko iki cyaha cyabaye tariki ya 28 Kamena 2026, mu Mudugudu wa Kavumu, Akagari ka Binjojo, Umurenge wa Ndaro, mu Karere ka Ngororero, ubwo habaga umuhango wo gushyingura abantu bane bapfiriye mu mpanuka y’ikirombe. cy’uwo bita Padiri.
Nk’uko ubushinjacyaha bubivuga, uwo muhango wari uyobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndaro, Rutagisha Aimable, ari na we uvugwa ko yakorewe urugomo.
Mu kwiregura, Nkundimana Michel yahakanye ibyo aregwa, avuga ko atari ahari igihe ibyo ubushinjacyaha buvuga byabaga, ahubwo ko yahageze atinze asanga hari imvururu hagati ya Gitifu n’abaturage.
Yagize ati: “Nahageze nsanga abaturage bashaka gufata amafoto, Gitifu abababuza avuga ko atagomba kujya mu itangazamakuru.Iki kirombe cyahitanye abantu bo mu muryango cyakoraga binyuranyije n’amategeko, kandi nyira cyo witwa Ngaboyishema Alexis uzwi nka Padiri, afitanye ubushuti na Gitifu yamukingiraga ikibaba agakora nta byangombwa ari na byo abaturage bavuga ko byatumaga abangamira abafotoraga.”
Ubwunganizi bwa Michel, buhagarariwe na Me Egide Dukuzumuremyo, bwasabye urukiko kutishingikiriza gusa ku bivugwa n’urega, buvuga ko dosiye irimo ibyuho byinshi.
Uyu munyamategeko yavuze ko nta raporo ya muganga igaragaza ko Gitifu yakomeretse, anagaragaza ko abatangabuhamya babiri, Mutabazi Théoneste na Niyitegeka Gilbert, nta hantu na hamwe mu buhamya bwabo bavuga ko Michel yakubise Gitifu.
Me Dukuzumuremyo yasabye urukiko kurekura umukiriya we, avuga ko akurikiranywe mu byo yise “akagambane”, ndetse anasaba ko rutamufunga by’agateganyo iminsi 30 nk’uko ubushinjacyaha bwabisabye.
Yabwiye urukiko ko Michel afite ingwate ingana na miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, bityo ko ashobora kuburana ari hanze.
Yanavuze ko raporo zakozwe n’inzego z’ibanze zirimo iz’umudugudu n’iy’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari zitakagombye guhabwa agaciro nk’ibimenyetso byigenga, kuko abo bayobozi bakorera mu rwego rumwe n’urega. cyereka habonetse raporo y’Akarere.

Yagize ati: “Uwareze ni na we ureberera abo bakoze raporo, bityo ntabwo zafatwa nk’ibimenyetso bidafite aho bibogamiye.”
Mu iburanisha, umucamanza yabajije ubushinjacyaha niba aho bivugwa ko Gitifu yakubitiwe hari inzego z’umutekano.
Ubushinjacyaha bwasubije ko nta nzego z’umutekano zari zihari muri ako kanya.
Icyakora, Michiel we yavuze ko hari abapolisi, DASSO n’abanyerondo bari aho byabereye.
Umucamanza yanibajije impamvu niba koko icyaha cyarabaye nk’uko ubushinjacyaha bubivuga, Michiel atarahise atabwa muri yombi ahubwo agafatwa bukeye bwaho.
Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwapfundikiye iburanisha ruvuga ko icyemezo ku busabe bwo gufungwa cyangwa kurekurwa by’agateganyo kizasomwa ku wa 5 Kanama 2026 saa cyenda.
Urukiko ruzagaragaza niba Nkundimana Michiel azakomeza gukurikiranwa afunzwe cyangwa azemererwa kuburana ari hanze.

