Burera: Green Party yegereje ubuyobozi abarwanashyaka, Imirenge 14 imaze gutora abayobozi

Burera: Green Party yatoye abayobozi bashya mu Mirenge 14, isigaza itatu nayo iri mu nzira yo kubona abayobozi bashya.

BURERA – Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR-Green Party) ryakomeje gahunda yo kwegereza ubuyobozi abarwanashyaka ku rwego rw’Imirenge, aho ryatoreje abayobozi bashya mu Mirenge 14 yo mu Karere ka Burera, mu gihe imirenge itatu isigaye na yo iteganyirijwe amatora mu minsi ya vuba.

Iki gikorwa cyabaye hagati y’itariki ya 3 n’iya 6 Nyakanga 2026, kikaba cyabereye mu Mirenge ya Nemba, Ruhunde, Butaro, Rusarabuye, Cyeru, Rwerere, Gatebe na Kivuye. Cyitabiriwe n’abarwanashyaka barenga 960, bitabiriye ibikorwa birimo ibiganiro ku miyoborere y’Ishyaka no gutora abayobozi bashya ku rwego rw’Umurenge.

Perezida wa DGPR-Green Party, Dr. Frank Habineza, yatangaje ko gahunda yo gushinga inzego z’Ishyaka izakomereza no mu Mirenge itatu isigaye, ashimangira ko intego ari uko buri Murenge ugira ubuyobozi bwawo kugira ngo ibikorwa by’Ishyaka birusheho kugera ku banyamuryango no ku baturage.

Yagize ati: “Turifuza ko buri Murenge ugira ubuyobozi bukora neza, bugahuza abarwanashyaka kandi bukabafasha kugira uruhare rugaragara mu bikorwa by’Ishyaka no mu iterambere ry’Igihugu.”

Iyi gahunda yari igamije gukomeza kwegera abarwanashyaka, kubongerera ubumenyi ku ndangagaciro n’ingengabitekerezo bya DGPR-Green Party, kubashishikariza kugira uruhare mu kubaka no guteza imbere isura y’Ishyaka, ndetse no kubaha amahirwe yo kwitorera abayobozi bazabahagararira ku rwego rw’Imirenge.

Umuyobozi wa DGPR-Green Party mu Karere ka Burera, Madamu Ingabire Julienne, yasabye abarwanashyaka gukomeza kuba intangarugero aho batuye n’aho bakorera, agaragaza ko buri wese afite inshingano zo kuba ambasaderi w’Ishyaka no kurimenyekanisha binyuze mu bikorwa byiza.

Yagize ati: “Buri munyamuryango agomba kuba ambasaderi w’Ishyaka, akarangwa n’imyitwarire myiza, ubunyangamugayo no kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’abaturage aho atuye.”

Abitabiriye aya matora bagaragaje ko bishimiye uburyo ibikorwa by’Ishyaka bikomeje kubegerezwa, bavuga ko bizafasha kongera imbaraga mu mikorere y’inzego zaryo no gukomeza gushishikariza abaturage kugira uruhare mu bikorwa bya politiki n’iterambere.

DGPR-Green Party ivuga ko gukomeza kubaka inzego zayo z’ibanze ari imwe mu nkingi zizatuma ibikorwa by’Ishyaka birushaho kugera ku banyamuryango bose no kongera uruhare rwabo mu miyoborere ishingiye kuri demokarasi no kurengera ibidukikije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *