Polisi n’Ingabo basabye abaturage ba Nyamagabe kwitandukanya n’ibikorwa bihungabanya umutekano

Ubukangurambaga: Guverineri Alice Kayitesi n’umuyobozi w’ingabo mu Ntara y’Amajyepfo n’uhagarariye Polisi basabye abaturage kwirinda ibyaha nibindi byahungabanya umutekano n’iteranbere ry’abaturage.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, ari kumwe n’inzego z’umutekano n’izindi nzego, yasuye Akarere ka Nyamagabe aho yibukije abaturage ko umutekano n’iterambere bishingira ku ruhare rwabo mu gukumira ibyaha no kurinda ibidukikije, by’umwihariko Ishyamba rya Nyungwe rikunze kwibasirwa n’inkongi z’umuriro muri iki gihe cy’impeshyi.

Muri ubu bukangurambaga, Guverineri Kayitesi yanagiranye ibiganiro n’inzego zihagarariye abaturage ku kamaro ko gukoresha Ishuri ry’Ubuyobozi mu gushyira umuturage ku isonga, hagamijwe kumenya ibibazo bikibangamiye imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage no gufatira hamwe ingamba zo kubikemura.

Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’amajyepfo Brigadier General J. Majyambere yavuze ko umutekano ugomba kuba inshingano ya buri wese atari akazi k’ingabo na Polisi gusa, anasaba abaturage gukomeza kwirindira umutekano kandi bagatanga amakuru kuwo bacyeka ushobora kuwuhungabanya umutekano.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamagabe SSP M.Muhire yibibukije ko uruhare rwa buri wese yaba abayobozi n’abaturage ari ingenzi mu kwirinda no gukumira ibyaha birimo ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, gukubita no gukomeretsa kuko aribyo bibyara amakimbirane mu miryango.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo CIP Hassan Kamanzi yasabye abaturage kwirinda ibyaha ndetse no kwirinda ibikorwa byose bishobora guteza inkongi z’umuriro no gutanga amakuru yihuse ku bantu bakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko, birimo gutwika amakara mu buryo butemewe cyangwa ubuvumvu bukorwa hadakurikijwe amabwiriza.

Yashimangiye ko amakuru atangwa kare afasha gukumira byaha mbere y’uko bigira ingaruka ku baturage.

Abaturage bo mu karere ka Nyamagabe Umurenge wa Kitabi bavuga ko bishimiye ko aba bayobozi babegereye birushakaho kubagaragariza ubufatanye buri hagati y’abayobozi n’abaturage.


Uwitwa Dukundane Marie Jeanne yagize ati: “Twishimiye ko aba bayobozi batwegereye kuko bituma ubufatanye buri hagati y’abayobozi n’abaturage burushaho gukomera.

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buvuga ko gukomeza kwegera abaturage, kubatega amatwi no kubashishikariza kugira uruhare mu bibakorerwa ari imwe mu nzira zizafasha gukemura ibibazo bibugarije no gukomeza kubaka umutekano n’iterambere rirambye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *