Ibikorwa by’Ingabo na Polisi byo kwizihiza Kwibohora32 byasigiye abaturage b’Amajyepfo iterambere rifatika
bikorwa by’ingenzi by’ingabo na Polisi by’U Rwanda byo gufasha abaturage no kwizihiza umunsi wo kwibohora 32.

Mu rwego rwo gusoza gahunda y’ibikorwa by’Ingabo na Polisi by’u Rwanda byo gufasha abaturage mu iterambere byakozwe muri uyu mwaka wa 2026, ndetse no kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32, Mu ntara yAmajyepfo mu turere dutandukanye hafunguwe ku mugaragaro ibyo bikorwa.

Mu karere ka Kamonyi Perezida wa Sena, Nyakubahwa Dr. François Xavier Kalinda, ari kumwe na Minisitiri w’Ingabo, Nyakubahwa Juvenal Marizamunda, hamwe n’abandi bayobozi ba Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano abo muri Guverinoma, n’abaturage, bafunguye ku mugaragaro Ishuri Ryisumbuye rya Tekinike rya Kigese riherereye mu Murenge wa Rugalika, Akarere ka Kamonyi.
Iri shuri rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 460. Rigizwe n’ibyumba by’amashuri 10, laboratwari y’amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga, inyubako z’ubuyobozi, icyumba cy’abakobwa, ndetse n’ibibuga by’imikino ya volleyball na basketball.

Mu karere ka Nyamagabe ho mu Kagari ka Nyamigina, mu Murenge wa Tare hatashywe ku mugaragaro inzu 8 (Two in One) Zubakiwe abatishoboye binyuze mu bikorwa by’ubufatanye bw’Ingabo na Polisi bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Muri Nyaruguru ku bitaro bya Munini hasojwe ibikorwa byo kuvura ku buntu indwara zitandukanye byari bimaze ukwezi bikorerwa mu Bitaro bya Munini.Aho Ingabo z’u Rwanda na Polisi bavuye abaturage barenga 8000.
Ruhango: Hatashywe ku mugaragaro ibikorwaremezo birimo Ibiraro byubatswe, ikibuga cya Ruhango cyunganira icya Busanza kizajya gikoresherezwaho ibizamini by’ibinyabiziga, kaburimbo, Mu karere ka Gisagara mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Remera, Umurenge wa Muganza.
Hatashywe amazu 10 (two in one) ndetse urubyiruko rw’imboni z’impinduka rwahawe 5,000,000Frw,

