Muhima: Hatashywe Ibiro Bishya by’Umurenge n’Ibyumba by’Amashuri mu kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32

Kuri uyu wa 04 Nyakanga 2026, mu kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32, abaturage bo mu Murenge wa Muhima bifatanyije n’abayobozi mu gutaha ibikorwa remezo bishya bigamije kurushaho kunoza serivisi no guteza imbere uburezi.

Mu bikorwa byatashywe harimo ibiro bishya by’Umurenge wa Muhima, byitezweho kurushaho kunoza imitangire ya serivisi no kwakira neza abaturage baje gushaka serivisi zitandukanye.

Hatashywe kandi ibyumba umunani by’amashuri n’ubwiherero 12 byubatswe ku kigo cy’EP Muhima, bikaba bigiye gufasha kongera ubushobozi bw’ishuri mu kwakira abanyeshuri no kubaha aho bigira heza, hatekanye kandi hasukuye.

Uyu muhango wayobowe n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyarugenge ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu (DDEA), Uwamaho Geneviève, aho yari kumwe n’umuyobozi nshingwabikorwa w’uyu murenge Uwamwiza Chantal washimangiye ko ibikorwa remezo nk’ibi bigira uruhare rukomeye mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zigamije iterambere rirambye.

Abaturage b’Umurenge wa Muhima bagaragaje ko bishimiye ibi bikorwa, bavuga ko bizaborohereza kubona serivisi ndetse bikazamura ireme ry’uburezi ku bana babo.

Iri tabwa ry’ibikorwa remezo ryabaye kimwe mu bikorwa byaranze kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32, rigaragaza intambwe igihugu gikomeje gutera mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubaka u Rwanda rufite serivisi zinoze kandi zegerejwe abaturage.

Bishimiye ibikorwa remezo natashye uyu munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *