Polisi n’Akarere ka Ruhango bahagurukiye gukumira ubujura bw’amatungo binyuze mu mabagiro

Polisi yasabye amabagiro n’abaturage ba Ruhango gukaza ingamba zo gukumira ubujura bw’amatungo.

Ruhango – Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abakora mu mabagiro ndetse n’abaturage bo mu Karere ka Ruhango kurushaho gufatanya mu gukumira no kurwanya ubujura bw’amatungo, hibandwa ku kugenzura ibyangombwa by’amatungo mbere yo kubagwa.

Ubu butumwa bwatangiwe mu bukangurambaga bwahuje inzego zitandukanye n’abakora mu mabagiro, hagamijwe gukaza ubufatanye mu guhangana n’ubujura bw’amatungo bushobora kunyuzwa mu mabagiro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko hari igihe amatungo yibwa akajyanwa kubagirwa, bityo asaba abakora mu mabagiro kugira uruhare rugaragara mu kubikumira.

Byagaragaye ko amabagiro ari hamwe mu hashobora kunyuzwa amatungo yibwe.Turasaba abakora muri ayo mabagiro kugenzura ibyangombwa by’amatungo no gukorana n’inzego zitandukanye mu kurwanya ubujura bw’amatungo,” yavuze.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ruhango, SSP B. Kagenza, yasabye abaturage n’abakora mu mabagiro kutemera kubaga itungo ridafite ibyangombwa byemewe n’amategeko.

Yagize ati: “Turakangurira abakora mu mabagiro gusaba ibyangombwa by’amatungo yose mbere yo kuyabaga. Ibi bifasha gukumira ubujura no kurinda ko inyama z’amatungo yibwe zigera ku isoko.Ababigizemo uruhare bashobora guhanwa hakurikijwe amategeko.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ruhango ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Alphonsine Mukangenzi, yavuze ko amabagiro ashobora kwakira amatungo yibwe mu gihe igenzura ritakozwe neza, asaba abakorayo gukaza ubunyamwuga no kubahiriza amategeko.

Yagize ati: “Ni ngombwa ko abakorera mu mabagiro basuzuma neza ibyangombwa by’amatungo bagiye kubaga, kuko kutabyubahiriza bishobora kubakururira ibihano biteganywa n’amategeko.”

Ku ruhande rw’abakora mu ibagiro, umuyobozi waryo mu Karere ka Ruhango, Mbaga Daniel, yavuze ko hari abajya bazana amatungo adafite ibyangombwa cyangwa afite ibitujuje ibisabwa.

Ati: “Twiyemeje gukaza igenzura no gutanga amakuru igihe cyose tubonye ibintu bidakurikije amategeko. Ubu bukangurambaga bugiye kudufasha kurushaho gukumira ubujura bw’amatungo.”

Polisi y’u Rwanda yakomeje gushishikariza abaturage gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano batanga amakuru ku gihe, mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha, birimo n’ubujura bw’amatungo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *