Gitega:Inteko y’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR-INKOTANYI mu murenge wa Gitega yasoje baremeye umubyeyi ahawe amafaranga yo kwiteza imbere
Abagore bashimiye Uwamahoro Marie Rose, batangaza ibigwi bye mu iterambere n’iharanira ry’uburenganzira bwabo.

Ku Cyumweru tariki ya 3 Gicurasi 2026, Inteko Rusange y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, yateranye mu gikorwa cyaranzwe n’ishimwe n’icyubahiro cyahawe Chairperson w’umurenge, Uwamahoro Marie Rose.

Muri iyi nteko, abagore bamwambitse ikamba ry’ishimwe bamushimira uruhare rudasanzwe yagize mu kuzamura imibereho n’iterambere ry’abagore, by’umwihariko mu kurwanya akarengane no kubahesha agaciro mu muryango nyarwanda.

Abitabiriye iyi nteko bagaragaje ko ibikorwa bya Uwamahoro Marie Rose bigira impinduka igaragara mu buzima bw’abagore.

Claudine, umwe mu bagore bayitabiriye, yagize ati: “Chairperson Uwamahoro yaduhaye icyizere. Yatwigishije kwihesha agaciro no kudaceceka mu gihe hari akarengane.
Uyu munsi abagore bo muri Gitega turivuga, turakora kandi turiyubaka kubera ubuyobozi bwe.”
Undi mutangabuhamya, Jeanne d’Arc, yavuze ko ubuyobozi bwe bwabafashije kwiteza imbere mu buryo bugaragara: “Yadufashije kwishyira hamwe mu matsinda y’iterambere, tubasha kwizigamira no gutangira imishinga mito itwinjiriza amafaranga.Hari benshi mu bagore batari bafite icyo bakora ariko ubu bafite ubuzima bwiza.”

Béatrice na we yagarutse ku ruhare rwe mu kurwanya ihohoterwa n’akarengane, agira ati: “Iyo hari ikibazo cy’ihohoterwa, Uwamahoro aratwumva kandi agahaguruka agadufasha kubona ubutabera. Yabaye ijwi ry’abatagira kivugira.”
Abitabiriye inama bagarutse kandi ku ntambwe igihugu kimaze gutera, bashimangira ko iterambere rigaragara rishingiye ku miyoborere myiza y’Umukuru w’Igihugu akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, wahaye umugore umwanya ukwiye mu iterambere ry’igihugu.

Ibirori byasojwe n’ubusabane bwahuje abitabiriye bose, bagaragaza ko biyemeje gukomeza gushyigikira gahunda z’iterambere no guteza imbere ubumwe n’ubufatanye mu bagore.

Iyi nteko yasize ishimangiye ko uruhare rw’umugore rukomeje kuba ingenzi mu kubaka igihugu kirangwa n’ubutabera, iterambere rirambye n’imibereho myiza kuri bose.

