#Kwibuka32-Nduba: Abaturage barasabwa gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro

Mu Murenge wa Nduba, Akarere ka Gasabo, abaturage barahamagarirwa kugira uruhare rufatika mu gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itaraboneka, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ubu butumwa bwagarutsweho kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Mata 2026, ubwo abaturage b’uyu murenge bibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kayirangwa Marie Grace yavuze ko nubwo imyaka 32 ishize hibukwa abishwe, hakiri ikibazo cy’imibiri itaraboneka.

Yagize ati: “Hari abo twabashije gushyingura ariko hari n’abandi benshi bagihishwe. Abafite amakuru y’aho bashyizwe, bayaduhe kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro; nabyo bizafasha abarokotse kurushaho gukira ibikomere.”

Mu ijambo rye nk’umushyitsi mukuru, Hon. Rutebuka Balinda yibukije ko urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside rukiri ingenzi, cyane cyane mu rubyiruko.

Yagaragaje ko abakwirakwiza iyo ngengabitekerezo muri iki gihe bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: “Abari gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside bari kwifashisha ikoranabuhanga. Tugomba kubirwanya twese, kuko bagamije kudusubiza inyuma mu macakubiri kandi nta cyiza cyayo uretse ubwicanyi.

Mutoniwase Marianne watanze ubuhamya, yashimiye ingabo za RPA-Inkotanyi zamurokoye, agaragaza ko ari zo zabaye igisubizo ku Batutsi bari batuye i Nduba.

Yagize ati: “Iyo Inkotanyi zitaza kubaho, nta Mututsi n’umwe wari kurokoka i Nduba. Turazishimira kuba zarahagaritse Jenoside zikaduha ubuzima.”

Abitabiriye iki gikorwa basabwe gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, no gufatanya mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, by’umwihariko batanga amakuru yafasha gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside ikiri hirya no hino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *