Mufti w’u Rwanda: Amahoro yatumye Ramadhan irangira neza mu gihugu cyacu kurusha ahandi ku Isi
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yagaragaje ko Abayisilamu bo mu Rwanda bafite impamvu zikomeye zo gushimira Imana, nyuma yo gusoza Igisibo Gitagatifu cya Ramadhan mu gihugu kirangwa n’amahoro n’umutekano usesuye.

Mu butumwa yagejeje ku Bayisilamu n’Abanyarwanda muri rusange, mu isengesho ry’Irayi ryabereye kuri Pere Stadium uyu w 20/3/2026, Mufti Sindayigaya yavuze ko ari ingabire ikomeye kuba igisibo cyarangiye igihugu gitekanye, mu gihe ahandi henshi ku Isi hari abari mu bihe by’umutekano muke n’intambara.

Yagize ati: “Turashimira Imana yaduhundagajeho gusoza Igisibo cy’Ukwezi kwa Ramadhan turi mu ngabire ikomeye y’amahoro, ingabire y’umutekano.

Iyo twitegereje hirya no hino, hari benshi mu bice by’Isi bitandukanye iki gisibo cyasanze bari mu bihe bitari byiza kandi kukaba kurinze kubasiga bakiri muri ibyo bihe.”

Mufti w’u Rwanda yibukije Abayisilamu ko amahoro n’umutekano ari inkingi y’iterambere n’imibereho myiza, abasaba gukomeza kubungabunga ibyo byiza igihugu gifite, no kurangwa n’indangagaciro z’ubumwe, kwihangana no gufashanya byaranze ukwezi kwa Ramadhan.

Yanashishikarije Abayisilamu gukomeza gukorera Imana no kwimakaza ibikorwa by’urukundo n’ubufatanye, atari mu gihe cya Ramadhan gusa, ahubwo no mu buzima bwa buri munsi.

Isozwa rya Ramadhan ryabaye umwanya wo kongera gushimangira ko u Rwanda rukomeje kuba igihugu kirangwa n’umutekano n’ituze, biha abaturage bose, harimo n’Abayisilamu, amahirwe yo gusenga no kwizihiza iminsi mikuru yabo mu bwisanzure.

